Kibeho: Harasuzumwa imibereho y’abaturage mbere yo kubateza imbere

Ikigega cy’Ubuhahirane cy’Abanyakoreya (KOICA) kiri gukora isuzuma ry’imibereho myiza ku batuye mu murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Birakorwa mbere yo kubegereza imishinga y’iterambere nk’uko bitangazwa na Ambasaderi wa Koreya mu Rwanda, Park Yong-Min.

Ibikorwa by'amaterasi byo byatangiye gukorwa.
Ibikorwa by’amaterasi byo byatangiye gukorwa.

Avuga ko uyu mushinga ugamije kureba uko aba baturage bari babayeho mbere yo kwegerezwa imishinga ibateza imbere, kugira ngo imishinga nirangira hazongere hasuzumwe niba koko barateye imbere kurusha uko bari bari mbere yayo.

Agira ati “Baravuga ngo ujya gutera uburezi arabwibanza. Abaturage b’uyu murenge nibumva ko iyi mishinga ari iyabo, bakagira umuhate wo kuyishyira mu bikorwa ndezera ntashidikanya ko izabagirira akamaro.”

Bamwe mu batuye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho aho iyi mishinga izakorera, bavuga ko mu bibazo babazwa basanze hari ibyari ingenzi kuri bo, kuko iyo batekereje ibisubizo byabyo bakeka ko bishobora kugira aho bigeza imibereho yabo hatandukanye n’aha mbere.

Ambasaderi Park Yong- Min asaba abaturage kuba aribo bagira uruhare runini mu kwiteza imbere.
Ambasaderi Park Yong- Min asaba abaturage kuba aribo bagira uruhare runini mu kwiteza imbere.

Uwitonze Agnes umwe mu baturage yabwiye Kigali Today ati “Barakubaza niba utunze, bakakubaza niba uhinga ukoresheje ifumbire n’ibindi byinshi. Dutekereje rero urumva ko ibisubizo dutanga nibabigenderaho imibereho yacu izarushaho kuba myiza.”

Mu mishinga iteganywa gukorerwa muri aka gace harimo n’uwo gukora amaterasi y’indinganire, aya yo akaba yaranatangiye gukorwa mu midugudu inyuranye y’akagari ka Mubuga.

Bamwe mu baturage bakora mu mirimo yo gutunganya aya materasi baravuga ko bayategerejeho umusaruro urenze uwo babonaga, ngo kuko uretse no kuyakora gusa, ngo banigishwa uburyo ahingwaho bya kijyambere.

Muhirwa yemeza ko aya materasi bazayabyaza umusaruro uruta uwo babonaga mbere.
Muhirwa yemeza ko aya materasi bazayabyaza umusaruro uruta uwo babonaga mbere.

Mu mishinga iteganyijwe gukorerwa muri uyu murenge harimo gukora amaterasi y’indinganire, gutunganya ibishanga, kubaka ikigo cy’amahugurwa, ubuhunikiro n’inzu zihingwamo (Green houses) koroza abaturage muri gahunda ya girinka no guhugura abaturage ku buhinzi bwa kijyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka