Kayonza: Umusaruro ngo wagabanutse ku gipimo cya 60% ariko ngo ntibizatuma abaturage basonza

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wagabanutse muri ako karere ku gipimo kigera kuri 60 ku ijana ugereranyije n’igihembwe cy’ihinga gishize, ariko ngo ntibizatuma abaturage basonza nk’uko uwo muyobozi akomeza abivuga.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Kayonza ngo abivuga ashingiye ku kuba ikibazo cy’izuba cyatumye umusaruro ugabanuka kitarashegeshe ibice byose by’ako karere kuko cyagaragaye mu mirenge imwe n’imwe nk’uwa Ndego, Murama, Kabare, Rwinkwavu n’igice kimwe cy’umurenge wa Mwili, ariko mu yindi mirenge y’ako karere abaturage bakaba barejeje.

Uyu muyobozi anavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize abaturage b’akarere ka Kayonza bari bejeje neza ku buryo ibyo bejeje bishobora kubaramira muri iki gihe batejeje neza. Yongeraho ko utundi turere duturanye n’aka Kayonza twejeje neza ku buryo nta mpungenge abaturage b’akarere ka Kayonza bakwiye kugira ku bijyanye n’ibiribwa.

Imyaka y'abaturage mu mirenge imwe y'akarere ka Kayonza yangijwe n'izuba ku buryo bukomeye ku buryo bafite impungenge ko bazagira inzara.
Imyaka y’abaturage mu mirenge imwe y’akarere ka Kayonza yangijwe n’izuba ku buryo bukomeye ku buryo bafite impungenge ko bazagira inzara.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikunze kwibasirwa n’izuba cyane mu karere ka Kayonza bo bavuga ko bafite impungenge ko ibiciro ku masoko bishobora kuzazamuka bakaba bagira inzara bitewe n’uko izuba ryinshi ryacanye mu mirenge batuyemo ryatumye imyaka ya bo yuma hakiri kare bakarumbya ku buryo bukomeye nk’uko Mukandahiro Marie Esperence wo mu murenge wa Ndego abivuga.

Agira ati “Izuba ryavuye mu kwezi kwa kane, imyaka y’abaturage yararumbye. Ubu abenshi nta bishyimbo batoraguye, amasaka na yo ni uko yararumbye, ibigori nta byo, yewe n’imyumbati ni uko kuko imyumbati yezwa n’imvura”.

Cyakora umuyobozi w’akarere ka Kayonza yemera ko ibiciro ku masoko bishobora kuzazamuka, ariko ngo bishobora kutazazamuka cyane kuko n’ubwo mu karere ka Kayonza umusaruro wagabanutse usanga mu bindi bice by’igihugu barejeje cyane.

Abaturage bafite impungenge ko ibiciro ku masoko bishobora kuzazamuka.
Abaturage bafite impungenge ko ibiciro ku masoko bishobora kuzazamuka.

Uyu muyobozi anavuga ko mu rwego rwo kwirinda ko ikibazo nk’iki cyo kurumbya cyazongera kubaho mu karere ka Kayonza hari gukorwa ubukangurambaga mu baturage kugira ngo bajye bahinga hakiri kare, kuko hari abahinga ari uko imvura yatangiye kugwa ku buryo iyo ihise ibura izuba risanga imyaka ya bo itarakura igahita ipfa.

N’ubwo umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wagabanutse ku gipimo kigera kuri 60% mu karere ka Kayonza, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iratangaza ko nta kibazo cy’inzara kiri mu gihugu. Mu itangazo yashyize ahagaragara, iyi minisiteri ivuga ko ibiribwa biri mu gihugu bingana na 125 ku ijana, bikaba birenze ibyo Abanyarwanda bakeneye.

Iyi minisiteri ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara inemeza ko ku masoko atandukanye ibiciro by’ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi biribwa biri munsi ugereranyije n’uko byari byifashe umwaka ushize, ndetse bimwe mu biciro ngo bikaba bigenda birushaho kugabanuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka