Kayonza: Ahagenewe guhingwa Soya hagiye guhingwa ibishyimbo kubera kubura imbuto

Ubutaka bwari bwarateguriwe guhingwaho soya mu Karere ka Kayonza bugiye guhingwaho ibishyimbo nyuma y’uko bigaragaye ko imbuto ya soya abahinzi bari bategereje yakomeje kubura.

Soya ni cyo gihingwa cyari cyaratoranyirijwe guhingwa muri ako karere mu gihembwe cy’ihinga cya 2015 B, ariko kuva ubwo cyatangizwaga mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe abahinzi bagiye bagira ibibazo byo kubura imbuto ku buryo bugaragara.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko akarere kasabye toni 75 z’imbuto ya soya kugira ngo ubutaka bwose bwateguwe buhingwe, ariko kugeza ubu nta na ¼ cy’iyo mbuto karahabwa, kuko kamaze kubona toni 12,5 gusa.

Imbuto ya Soya yari ikenewe mu Karere ka Kayonza yakomeje kubura.
Imbuto ya Soya yari ikenewe mu Karere ka Kayonza yakomeje kubura.

N’ubwo imbuto ya soya yabuze abahinzi bari banagize ikibazo cy’izuba ryacanye cyane bagitangira igihembwe cy’ihinga.

Cyakora bisa n’aho icyo kibazo kigenda kigabanuka kuko imvura yatangiye kugwa mu bice bimwe na bimwe by’ako karere, bamwe mu bahinzi bakavuga ko bari gukererwa guhinga kuko badafatiranye imvura hakiri kare bazarumbya.

Kigali Today yashatse kumenya niba bazakomeza gutegereza kugeza igihe imbuto ya soya izabonekera, ariko umunyamabanga wa leta muri minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano, Tony Nsanganira atangaza ko iyo mbuto yakomeje kubura. Gusa ngo basabye abayobozi kureka abaturage bagahinga ibishyimbo.

UButaka bwari buteganyirijwe guhingwaho Soya bugiye guhingwaho ibishyimbo.
UButaka bwari buteganyirijwe guhingwaho Soya bugiye guhingwaho ibishyimbo.

Kubura kw’imbuto ya soya mu Karere ka Kayonza ngo byatewe n’uko ako karere kari gakeneye imbuto yihariye.

Umuyobozi wako avuga ko ari kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba kakaba kari karasabye imbuto yera vuba kandi ikihanganira izuba. Yongeraho ko imbuto nkeya yabonetse izahingwa mu bishanga ubutaka bwo ku misozi bukazahingwaho indi myaka.

Kubura kw’iyo mbuto bishobora kuzagira ingaruka ku ruganda rwa Mount Meru Soyco rukora amavuta muri Soya, kuko Akarere ka Kayonza ari kamwe mu turere rwari rwizeye kuzabonamo umusaruro mwinshi wa Soya.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka