Soya ni cyo gihingwa bagomba guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga, ariko ubwo bagitangizaga ku wa 02 Werurwe 2015 bari bamaze kubona toni esheshatu kuri 75 zari zikenewe kugira ngo ubutaka bwateguwe muri ako karere bubashe guhingwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo akaba n’intumwa ya Guverinoma muri ako karere, yari yakoze ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuhinzi bahabwa icyizere ko iyo mbuto izaboneka bidatinze.
Gusa nyuma y’icyo gihe iyo mbuto ntiraboneka ku buryo buhagije kuko kuri izo toni esheshatu akarere kari kahawe mbere hiyongereyeho izindi esheshatu n’igice zose hamwe zikaba 12 n’igice, bigaragara ko ntaho zakora ubutaka bwateguwe kuko hakenewe toni 75.
Bamwe mu bahinzi twavuganye ngo babibona nk’ikibazo gishobora kuzatuma barumbya mu gihe iyo mbuto yaba itabonetse vuba.
Kuba imbuto ya soya Akarere ka Kayonza gakeneye yaratinze kuboneka ngo byatewe n’uko abahinzi bakeneye imbuto yihariye kubera imiterere y’ako karere.
Mayor Mugabo avuga ko Kayonza ari kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba, ngo bikaba byaratumye basaba imbuto yihanganira izuba kandi yera vuba.
Agira ati “Hari izindi mbuto baha ahandi hagwa imvura nyinshi, ariko twe twari twasabye imbuto ikenera imvura nkeya kandi yerera igihe gitoya. Ni imbuto batari basanganywe bakiri kudushakira.”
Uretse kuba abahinzi bo mu karere ka Kayonza batarabona imbuto ya soya ku buryo buhagije, banafite n’ikibazo cy’uko imvura idaheruka kugwa bikaba byaratumye bamwe bacika intege mu gukomeza guhinga.
Gusa ariko bamwe barasaba ubuyobozi ko bakwemererwa guhinga ibindi bihingwa mu gihe imbuto ya soya yakomeza kubura, umuyobozi w’akarere akavuga ko nibigaragara ko imbuto yabuze burundu n’imvura yaguye bazareka abahinzi bagahinga ibindi bihingwa.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|