Kamonyi: Umwaka wa 2014 usize abahinzi b’imyumbati batarabona imbuto

Mu karere ka Kamonyi muri iki gihembwe cy’ihinga A hagaragaye uburwayi bwa Kabore n’ubwa Mozayike bwibasiye igihingwa cy’imyumbati, ku buryo irenga 90% yose yari ihinze ku buso bwa hegitari ibihumbi 15 yarwaye yose mu mwaka ushize wa 2014.

Abahinzi basabwe kurandura imyumbati yarwaye kandi bagahagarika gutera indi, bagategereza ko bahabwa imbuto ishoboye guhangana n’uburwayi.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB cyahaye imbuto y’ibishyimbo abari barahinze imyumbati ku buso bunini, babitera aho bayiranduye mu ihinga ry’umuhindo wa 2014 A.

N’ubwo habayeho gufasha abahinzi bahabwa imbuto y’ibishyimbo, abahinzi basanga igihombo bagize cyarabagizeho ingaruka kuko umusaruro uvuye mu bishyimbo ntaho uhuriye n’uva mu myumbati.
Ni yo mpamvu basaba ko mu gihe hazaboneka indi mbuto, bayihabwa ku buntu kuko ikiza cy’uburwayi ntawakigizemo uruhare.

Nyirimpuhwe Telesphore wo mu murenge wa Mugina yari yarahinze imyumbati kuri hegitari 12 kandi yose yafashwe n’uburwayi arayirandura maze ayisimbuza ibishyimbo. Ngo ibyo bishyimbo nabisarura azabibamo amasaka mu gihe agitegereje ko haboneka indi mbuto nshya y’imyumbati.

Aragira ati “Iyo ndwara biragaragara ko izadindiza ubukungu cyane. Igihombo cyaje kitateguje, niyo mpamvu nsaba RAB ko nibona imbuto nzima yo gutera, yazayihera abaturage ubuntu kuko ahenshi abahinzi twari twakoresheje amafaranga avuye mu mabanki”.

Tariki 2/1/2015, mu kiganiro na Agronome w’akarere ka Kamonyi, Mukiza Justin, yatangaje ko imbuto y’imyumbati nzima yabonetse. Nta tariki avuga izashyikirizwaho abahinzi ariko atangaza ko itagera ku bahinzi bose, ngo RAB izayiha ku buntu abahinzi bake bayikorere ubutubuzi, nyuma na bo bazakwirakwize mu bandi.

Agronome ntashidikanya ku gihombo abahinzi bamenyereye guhinga imyumbati bahura nacyo kuko umusaruro uva mu bishyimbo uri hasi y’uwavaga mu myumbati. Ngo kuri hegitari hasarurwaho toni ebyiri z’ibishyimbo, mu gihe hahinzwe imyumbati havaho izigera kuri 30 kandi yo ngo ishobora kubikwa mu butaka igihe kirekire.

Mu gihe hazaba hakorwa ubutubuzi mu mirima izagenwa na RAB, Agronome arasaba abandi bahinzi kuzihangana bagategereza ko imbuto ibageraho. Aratanga icyizere ko mu gihe cy’imyaka ibiri, imbuto nshya izaba yageze ku bahinzi bose.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka