Kamonyi: Gukura ikiguzi cy’ifumbire ku giciro cy’ikawa bifasha mu bukangurambaga bwo kuyitaho

Mu gihe cyo gukorera Kawa bisaba kongeramo ifumbire mvaruganda kandi hari abahinzi batabikoraga cyangwa bagashyiramo nke kuko batabonaga amafaranga yo kuyigura. Mu rwego rwo kuborohereza kubona ifumbire mvaruganda, ubu basigaye bahabwa ifumbire bazishyura ari uko bagurishije ikawa ikiguzi cyayo kigakatwa ku giciro cy’ibitumbwe.

Igiti kimwe kigenerwa amagarama 10 y’ifumbire ya NPK. Nyuma yo gusarura, haba uwayifashe n’utarayifashe, bose bagurirwa ku giciro kigabanyijeho amafaranga 10 ku kilo nk’uko Rwirima Niyigena Sabin, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Gacurabwenge, abitangaza, iki giciro kikaba kigenwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB).

Niyigena ahamya ko kugatanga ifumbire yarishyuwe ku giciro cy’ikawa byabafashije mu bukangurambaga kuko mbere bahuraga n’abagaragaza imbogamizi zo kutabona amikoro yo kugura ifumbire; kandi mu gihe batafumbiye kawa ntibavanemo umusaruro ushimishije.

Gukura ikiguzi cy'ifumbire ku giciro cy'ikawa yahawe abahinzi byatanze umusanzu mu bukangurambaga bwo kuyitaho.
Gukura ikiguzi cy’ifumbire ku giciro cy’ikawa yahawe abahinzi byatanze umusanzu mu bukangurambaga bwo kuyitaho.

Gusa Niyigena avuga ko guhabwa ifumbire bisaba ko umuhinzi abanza gukorera kawa akaranduramo ibyatsi n’indi myaka ndetse akayishakira isaso. Utabyubahirije ntahabwa ifumbire kandi umusaruro we awugurirwa ku giciro kimwe n’icy’abafashe ifumbire.

Abahinga Kawa mu karere ka Kamonyi batangaza ko bishimiye gahunda nshya yo guhabwa ifumbire izishyurwa ikuwe ku giciro bagurirwaho, kuko bibafasha gukorera kawa za bo uko bikwiye.

Ndaruhebeye Emmanuel, umuhinzi wa kawa wo mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, avuga ko igihe cy’ukwezi kwa 11 bakoreramo kawa baba nta mikoro bafite kuko baba bategereje isarura ry’umuhindo bari mu cyo bita “gashogoro”.

Iyi ngo ni inshuro ya kabiri abahinzi bahabwa ifumbire yo gushyira mu ikawa. Uyu mugabo ufite ibiti bisaga 300 ahamya ko n’ubwo bakaseho amafaranga y’ifumbire mu isarura riheruka, igiciro baguriweho cya 200frw ku kilo cyari gishimishije ugereranyije n’uko mbere bajyaga bahabwa amafaranga atarenze 150frw ku kilo.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka