Intara y’Amajyepfo yafashe ingamba zo kurwanya kirabiranya y’urutoki

Inama yahuje abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo iyobowe na Guverineri wayo Munyentwari Alphonse yafashe ingamba zo kurwanya kirabiranya y’urutoki abahinzi bashishikarizwa kuyikumira itarakwirakwira hose.

Iyo nama yabaye tariki 30/11/2012 yasabye ko abahinzi b’urutoki gufata ingamba zo kuyirwanya bakurikiza inama zitangwa n’impuguke.

Bumwe mu buryo bwo kuyikumira nk’uko byemejwe muri iyo nama harimo gukuraho umwanana amaseri ya nyuma akimara gusohoka, gusukura ibikoresho bikoreshwa mu mirima aho babasabye kujya banyuza ibikoresho ku muriro cyangwa bakabyinika mu miti yabugenewe.

Izindi ngamba bavuze ko zishobora guhangana n’ikwirakwira ry’indwara ya kirabiranya mu rutoki zikubiyemo kubuza amatungo kurisha mu rutoki, kubuza abantu banyura mu murima kuko bashobora kuzana indwara mu birenge, imyenda bambaye cyangwa mu bikoresho bitwaje.

Insina zafashwe n'indwara ya Kirabiranya.
Insina zafashwe n’indwara ya Kirabiranya.

Usibye izo ngamba banasabye abahinzi kujya barandura kandi bagataba insina zagararagaje ibimenyetso bakanirinda guhinga urutoki mu murima wagaragayemo kirabiranya.

Izi ngamba zifashwe nyuma y’uko mu turere twa Huye na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo hagaragayemo indwara ya Kirabiranya yibasiye hegitari zisaga 200 z’igihingwa cy’urutoki.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo asanga iyi ndwara igomba guhagurukirwa n’inzego zose zirebwa n’iki kibazo kugira ngo hatazabaho kugabanuka k’umusaruro w’urutoki ndetse ikaba yanakwirakwira mu tundi turere kandi hariho ingamba zihamye zo kuyirinda.

Yabivuze muri aya magambo: “kurwanya ibyonyi n’indwara z’ibihingwa ntibigomba gukorwa ari uko byagaragaye ahubwo bigomba gukumirwa hakiri kare”.

Uko bataba insina yanduye Kirabiranya.
Uko bataba insina yanduye Kirabiranya.

Mu rwego rwo kurwanya indwara zitandukanye hemejwe uburyo bwo gushyiraho ivuriro rigendanwa ku buryo abaturage aho bari hose rishobora kubageraho rikabafasha mu buvuzi bw’ibihingwa byarwaye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasobanuye ko aho kirabiranya y’urutoki yageze bahise barandura ibihingwa yagaragayeho nka bumwe mu buryo bwo kurinda ko igera mu tundi turere tutarafatwa.

Kurandura insina zagaragaje uburwayi bwa kirabiranya abahinzi ntibagomba kubifata nk’igihombo kuko ari uburyo bwo kuyikumira bwemezwa n’abahanga nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari abyemeza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka