Ingorane abahinzi b’imboga bahura na zo ziracyabangamiye imirire myiza

Mu gihe Akarere ka Rubavu ko mu Ntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda gafatwa nka tumwe mu duce dushobora kweza imboga nyinshi zagera kuri benshi mu Banyarwanda, bamwe mu bahinzi bazo bo muri ako gace bakomeje gutaka kugarizwa n’uruhuri rw’ibibazo muri ubu buhinzi. Iki kibazo kiramutse kitabonewe umuti kikaba cyagira ingaruka zikomeye ku mirire iboneye mu Rwanda.

Bimwe mu bibazo aba bahinzi bagaragaza birimo icyo kubona imbuto nziza kandi zikabonekera igihe. Valens Kanani, ni umwe mu bahinzi bakomeye b’imboga ukorera mu Karere ka Rubavu. Ati “Tubona imbuto bitinze cyangwa tukazibona zararangije igihe, bityo ntizishobore gutanga umusaruro twashakaga”. Uyu muhinzi akomeza agaragaza n’ikibazo cy’ifumbire n’imiti bihenze nyamara bajya kugurisha umusaruro bakagurisha make.

Abahinga imboga bavuga ko mu bibazo bafite harimo icyo kweza umusaruro mwinshi icyarimwe ntibawubonere isoko
Abahinga imboga bavuga ko mu bibazo bafite harimo icyo kweza umusaruro mwinshi icyarimwe ntibawubonere isoko

Uretse iki kibazo kandi, hari no kuba n’iyo basaruye batabona amasoko yihariye ahita arangura umusaruro wose, bikabasaba ko bajya kwirirwa bawuhagaze iruhande mu masoko asanzwe. Uwitwa Innocent ati “Dusarurira rimwe tukabura abaguzi bahita batugurira, bikaba ngombwa ko twitabaza amasoko asanzwe aho twirirwa duhagaze ku mboga dutegereje abaguzi, ndetse bikaba byagera n’aho zidupfana”. Ku kibazo cyísoko, umuhinzi witwa Jerome Iradukunda avuga ko abahinzi bakorera mu kajagari bituma hari igihe bahinga ikintu kimwe maze umusaruro ukaba mwinshi ukanabura isoko. Iruhande rw’iki kibazo hari icy’uko abahinzi badashobora bo ubwabo kumvikana ku giciro bazatangiraho umusaruro wabo ahubwo buri wese yumvikana n’umuguzi ku giti cye bigatuma bagurisha bahenzwe.

Mu bindi bibazo bagaragaza birimo ibyo kubona imbuto nziza zitanga umusaruro mwinshi, ububiko bw’imboga kimwe n’uburyo buboneye bwo kuzigeza ku isoko. Umuhinzi witwa Jerome Iradukunda, ati “Abacuruzi b’imboga baracyacuruza mu buryo bwa kera. Bakoresha ibitebo n’indobo aho gukoresha iminzani yabugenewe ndetse no mu bwikorezi bagakoresha imodoka zitwara amabuye n’imicanga bigatuma bagera ku isoko umusaruro wangiritse ku buryo bagurisha gusa 70% byawo.”

Kuri ibyo kandi, Innocent yongeraho icy’ihindagurika rya hato na hato ry’ibiciro. Ikindi ni uko ngo badafite uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro wabo , nka karoti bakaba bazikoramo ikindi kintu.

ADECOR na Kilimo Trust mu gushaka umuti

Ibyo bibazo kimwe n’ibindi bitavuzwe byugarije abo bahinzi b’imboga bituma zikomeza kuba nke ku masoko yo mu Rwanda kuko bamwe mu bahinzi bagenda bacika intege, ndetse na zimwe mu zibonetse zikangirika vuba. Biragarukwaho na Bonnke Safari, Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga wigenga ufasha amashyirahamwe y’abahinzi n’abafatanyabikorwa mu iboneka ry’ibiribwa mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo bikaba bishimangirwa kandi n’ Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bw’umuguzi (ADECOR) wahagurukiye gukemura bimwe mu bibazo byugarije abahinzi ubinyujije mu mushinga wise “Imirire myiza iwacu” uhuriyeho n’umuryango witwa Kilimo Trust uterwa inkunga na Rikolto.

Baganiriye ku bibazo abahinzi b'imboga bahura na byo n'uko byakemuka
Baganiriye ku bibazo abahinzi b’imboga bahura na byo n’uko byakemuka

Paul Mbonyi, Umuyobozi w’imishinga muri ADECOR, avuga ko mu mushinga “Imirire myiza iwacu” bashaka ko abahinzi bazamura umusaruro wabo haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi. Ati “Turashaka ko abahinzi babikora kinyamwuga, bakabona umusaruro uhagije bagasagurira amasoko maze bakiteza imbere. Ibyo birasaba ko babona imbuto nziza kandi n’umusaruro ukagurishwa ku giciro gikwiye. Kuzamura umusaruro no kugurisha ku giciro cyiza bisaba ko habaho politiki nziza.Hakenewe kandi amahugurwa n’ubuvugizi ku nzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi nka MINAGRI, RAB, NAEB,…”

Eddy Frank Rugamba, ushinzwe gahunda muri Kilimo Trust, avuga ko bimwe mu bibazo abahinzi bahura na byo birimo ko bahinga badahingiye isoko. Ati “Iyo uhinga udafite intego ntabwo uba ubikora kinyamwuga. Ibyo ni byo bituma abahinzi bisanga mu bihombo. Iyo ukora ikintu utabanje gufata umwanya ngo ugipange neza, ngo umenye ngo nzashora angahe, nzakoresha iki, nzunguka iki, bituma hari ubwo uhura n’ibibazo ukaba wahomba”.

Ikindi kibazo agarukaho ni ibura ry’ubuhuzabikorwa mu bafatanyabikorwa. Aho ngo abahinzi bakora iby’ubuhinzi gusa, abanyamafaranga bagatanga amafaranga bakigendera, Akarere kagashyira mu bikorwa za gahunda z’ubuhinzi konyine. Ati “Icyo dushaka ni uko habaho gutahiriza umugozi umwe mu buhinzi bw’imboga, bagahuza imbaraga kugira ngo bagere ku musaruro mwiza kandi babone amasoko meza.Biracyakenewe ko abahinzi bongererwa ubumenyi bagakora imihingire myiza”.

ADECOR ikora ubuvugizi ku makoperative y’abahinzi kandi ikanigisha abahinzi gukora ubuhinzi bw’imboga bufite intego, bagatekereza no gushora umusaruro ku isoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECOR, Ndizeye Damien avuga ko ADECOR ku bufatanye na Kilimo Trust bazanye uyu mushinga “Imirire myiza iwacu” bagamije gufasha abaturage kugera ku ndyo iboneye ishingiye ku mboga nk’uko biteganyijwe muri iki kinyagihumbi.

Imboga ni ingenzi mu mirire myiza

Ubushakashatsi bwa siyansi bwerekana ko niba uhora urya imbuto n’imboga nyinshi, ufite ibyago bike byo kurwara indwara zitandura zirimo diyabete yo mu bwoko bwa 2, siteresi,..

Abahanga mu mirire bavuga ko imboga n’ibinyamisogwe bikungahaye ku ntungamubiri nka vitamine, imyunyu ngugu n’ibindi bifitiye umubiri akamaro kanini cyane. Ndetse mu bintu bitanu bikenewe mu ndyo yuzuye, imboga n’ibinyamisogwe bikaba biza ku mwanya wa mbere.

Bati “Indyo yuzuye si indyo igoranye. Ni ngombwa kwita ku matsinda 5 y’ibiryo buri munsi ari yo imboga n’ibinyamisogwe (ibishyimbo),imbuto, ibinyampeke, ibikomoka ku matungo,...”

Bavuga kandi ko ubusanzwe umuntu aba akwiriye kurya imboga n’imbuto zingana n’amagarama 400 z’amoko atanu atandukanye ku munsi, mu rwego rwo kwirinda indwara zitandura.

Abashakashatsi mu by’imirire bagaragaza kandi uko abantu bakwiye kurya imboga bijyanye n’imyaka yabo. Abari hagati y’imyaka ibiri n’itatu bagomba kuzirya kabiri n’igice ku munsi, hagati y’imyaka ine n’umunani bakazirya kane n’igice ku munsi, naho kuva ku myaka 9 kujyana hejuru bakazirya inshuro 5 cyangwa 6 ku munsi. Ku bagore batwite, ni byiza kurya imboga inshuro 5 ku munsi naho abonsa bakazirya karindwi n’igice ku munsi.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima bwamuritswe ku wa 30 Kamena 2023, ku bituma indwara zitandura ziyongera, bwagaragaje ko mu bijyanye no kurya imboga, Abanyakigali ari bo ba mbere bakurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba aho umuturage wayo azirya iminsi ine n’igice (4,5) mu cyumweru, mu Burasirazuba bikaba iminsi 4,3 mu gihe umuturage wo mu Ntara y’Amajyaruguru we azirya mu gihe cy’iminsi 3,9, umuturage wo mu Majyepfo akazirya iminsi 3,7 mu cyumweru.

Abagore barya imboga cyane kurusha abagabo mu Rwanda kuko nibura umugore umwe arya imbuto iminsi 4,5 mu gihe umugabo azirya iminsi ine mu cyumweru.

Ku imurikwa ry’ubu bushakashatsi, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi, yavuze ko muri rusange kurya imbuto n’imboga bikiri hasi cyane kuko byagakwiriye kuba buri munsi.

Dr Uwinkindi ati “Birakenewe kwigisha abantu ariko tugakora no ku buryo imboga ziboneka kuko ibiciro bitari hasi cyane. Tuzakorana n’inzego nka Minisiteri z’Ubuhinzi n’Ubucuruzi kugira ngo imbuto n’imboga ziboneke hose zinabonekere ku giciro kidakomereye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka