Ikoranabuhanga bigishijwe ryo kumisha umusaruro rizatuma utongera kubapfira ubusa igihe wabaye mwinshi

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bakorana n’umushinga Learning Environmental Adaptations for Food security (LEAF) wa ADRA Rwanda bavuga ko umusaruro w’ibyo beza utazongera gupfa ubusa kubera ikoranabuhanga ryo kuwumisha bigishijwe n’uwo mushinga.

Benshi mu baturage bakorana n’uwo mushinga bibumbiye mu makoperative akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto. Uwo mushinga wabahaye ubwumishirizo (Solar dryers) buzajya bubafasha kumisha umusaruro w’ibyo bejeje, kugira ngo mu gihe cy’izuba aho umusaruro w’imboga n’imbuto ukunze kuba muke bazajye bakoresha uwo bumishije banasagurire amasoko.

Ubu bwumishirizo bwumishirizwamo umusaruro w'imboga n'imbuto ukagurishwa mu gihe wabaye muke ku isoko.
Ubu bwumishirizo bwumishirizwamo umusaruro w’imboga n’imbuto ukagurishwa mu gihe wabaye muke ku isoko.

Abo baturage babasha kumisha ibyo beza birimo ibitoki, ibijumba, amashu, inyanya, ibitunguru n’izindi mboga zitandukanye ndetse bakanumisha n’ubwoko bwinshi bw’imbuto burimo n’inanasi. Abaturage bakoresha ubwo bwumishirizo bavuga ko muri ibi bihe by’imvura bafite umusaruro mwinshi ku buryo batangiye kuwumisha bakawuhunika, ukaba uzakoreshwa mu bihe bikomeye by’izuba.

Mukashyaka Zakiya uhagarariye koperative Abagandukiramana agira ati “Ubu umusaruro ni mwinshi cyane ubu twatangiye kwitegura cya gihe cyo mu mpeshyi turagenda duhunika umusaruro wacu.”

Muri ubu Bwumishirizo niho imyaka ibikwa.

Mu byo abo baturage bumisha harimo n’inanasi, mu gihe byasaga nk’ibimenyerewe ko abantu bayirya bakurikiye umutobe wa yo. Abaturage bahawe ubwo bwumishirizo bavuga ko inanasi yumishijwe iba iryoshye kandi ikagumana umwimerere wa yo, bitewe n’uko wa mutobe wumiramo, kandi ngo ikaba ishobora kubikwa mu gihe kingana n’umwaka.

Mukashyaka Jacqueline wo mu mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ubarizwa mu itsinda ryitwa Twizerane, avuga ko ubu buryo bwo kumisha umusaruro bwatangiye kubagirira akamaro kanini kuko hari ibyo babonaga nk’ibidashoboka ariko ubu bakaba basigaye babikora.

Ati “Inanasi ntiwashoboraga kuyihata ngo uyimarane iminsi ibiri, ariko ubu dushobora kuyibika umwaka wose.”

Umushinga LEAF ukorana n’abaturage bo mu mirenge imwe yo mu turere twa Kayonza na Gatsibo, ukaba ukorana n’ingo zisaga gato ibihumbi bitandatu muri utwo turere twombi.

Abaturage bakorana na LEAF babanje kwigishwa gutunganya uturima duhingwaho imboga n'imbuto ku buryo burambye.
Abaturage bakorana na LEAF babanje kwigishwa gutunganya uturima duhingwaho imboga n’imbuto ku buryo burambye.

Umuyobozi wungirije w’uwo mushinga, Uwitonze Safi Alphred avuga ko ubwo buryo bwo kumisha umusaruro ari kimwe mu bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bakihaza mu biribwa bakanabona amafaranga.

Nk’urugero ngo iyo bahunika inanasi hari ibice bya yo umuntu ashobora gukamura agahita avanamo umutobe kuko bidashobora kumishwa, hakaba n’ibyumishwa bigahunikwa ku buryo igiciro cy’inanasi yumishijwe ngo gishobora kwikuba inshuro eshatu ugereranyije n’inanasi itumishijwe.

Nko ku bumisha inanasi ngo umusaruro wa bo ugurwa na za alimantasiyo [Alimentation] zo mu Rwanda, ariko ngo ntibaragira ubushobozi bwo kubona umusaruro mwinshi kuko ngo bashobora no kubona amasoko mu bindi bihugu, nk’uko Uwitonze abivuga.

Abo baturage batangiye kubona umusaruro mwinshi nyuma y’aho bigishijwe tekiniki zo gutunganya uturima tw’igikoni duhingwaho imboga n’imbuto tugakoranwa ikoranabuhanga rituma tubasha kubika amazi igihe kirekire bityo no mu gihe cy’izuba tugatanga umusaruro.

Mu gukora bene utwo turima baracukura bagashyiramo isashi hasi bagashyiraho amabuye y’urusekabuye bakarenzaho ibyatsi, barangiza bagasukamo amazi nyuma bakarenzaho itaka ririmo ifumbire ari na ryo bahingaho imboga n’imbuto.

Hari n’ubundi buryo bwo gukoresha akabindi, aho batunganya akarima hagati bagacukura bagaterekamo akabindi gashya, bakajya basuka amazi muri ako kabindi rimwe mu cyumweru akaba ari yo yuhira imboga zihinze muri ako karima, kuko asohoka mu kabindi buhoro buhoro yinjira mu butaka bukikije umuzenguruko w’akabindi.

Uwo mushinga ukorana n’abaturage bari mu byiciro by’abatishoboye bagiye batoranywa mu bandi ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi, bakaba biganjemo ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida, ingo ziyobowe n’abagore, imiryango ifite abana bari mu nsi y’imyaka itanu, ifite abantu bakuze batagifite ubushobozi bwo gukora n’imiryango ifite ababana n’ubumuga.

Ikoranabuhanga bigishijwe ryo kumisha umusaruro rizatuma utongera kubapfira ubusa igihe wabaye mwinshi

Abaturage bo mu karere ka Kayonza bakorana n’umushinga Learning Environmental Adaptations for Food security (LEAF) wa ADRA Rwanda bavuga ko umusaruro w’ibyo beza utazongera gupfa ubusa kubera ikoranabuhanga ryo kuwumisha bigishijwe n’uwo mushinga.

Benshi mu baturage bakorana n’uwo mushinga bibumbiye mu makoperative akora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto. Uwo mushinga wabahaye ubwumishirizo (Solar dryers) buzajya bubafasha kumisha umusaruro w’ibyo bejeje, kugira ngo mu gihe cy’izuba aho umusaruro w’imboga n’imbuto ukunze kuba muke bazajye bakoresha uwo bumishije banasagurire amasoko.

Abo baturage babasha kumisha ibyo beza birimo ibitoki, ibijumba, amashu, inyanya, ibitunguru n’izindi mboga zitandukanye ndetse bakanumisha n’ubwoko bwinshi bw’imbuto burimo n’inanasi. Abaturage bakoresha ubwo bwumishirizo bavuga ko muri ibi bihe by’imvura bafite umusaruro mwinshi ku buryo batangiye kuwumisha bakawuhunika, ukaba uzakoreshwa mu bihe bikomeye by’izuba.

Mukashyaka Zakiya uhagarariye koperative Abagandukiramana agira ati “Ubu umusaruro ni mwinshi cyane ubu twatangiye kwitegura cya gihe cyo mu mpeshyi turagenda duhunika umusaruro wacu.”

Mu byo abo baturage bumisha harimo n’inanasi, mu gihe byasaga nk’ibimenyerewe ko abantu bayirya bakurikiye umutobe wa yo. Abaturage bahawe ubwo bwumishirizo bavuga ko inanasi yumishijwe iba iryoshye kandi ikagumana umwimerere wa yo, bitewe n’uko wa mutobe wumiramo, kandi ngo ikaba ishobora kubikwa mu gihe kingana n’umwaka.

Mukashyaka Jacqueline wo mu mu kagari ka Kayonza mu murenge wa Mukarange ubarizwa mu itsinda ryitwa Twizerane, avuga ko ubu buryo bwo kumisha umusaruro bwatangiye kubagirira akamaro kanini kuko hari ibyo babonaga nk’ibidashoboka ariko ubu bakaba basigaye babikora.

Ati “Inanasi ntiwashoboraga kuyihata ngo uyimarane iminsi ibiri, ariko ubu dushobora kuyibika umwaka wose.”

Umushinga LEAF ukorana n’abaturage bo mu mirenge imwe yo mu turere twa Kayonza na Gatsibo, ukaba ukorana n’ingo zisaga gato ibihumbi bitandatu muri utwo turere twombi.

Umuyobozi wungirije w’uwo mushinga, Uwitonze Safi Alphred avuga ko ubwo buryo bwo kumisha umusaruro ari kimwe mu bizafasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bakihaza mu biribwa bakanabona amafaranga.

Nk’urugero ngo iyo bahunika inanasi hari ibice bya yo umuntu ashobora gukamura agahita avanamo umutobe kuko bidashobora kumishwa, hakaba n’ibyumishwa bigahunikwa ku buryo igiciro cy’inanasi yumishijwe ngo gishobora kwikuba inshuro eshatu ugereranyije n’inanasi itumishijwe.

Nko ku bumisha inanasi ngo umusaruro wa bo ugurwa na za alimantasiyo [Alimentation] zo mu Rwanda, ariko ngo ntibaragira ubushobozi bwo kubona umusaruro mwinshi kuko ngo bashobora no kubona amasoko mu bindi bihugu, nk’uko Uwitonze abivuga.

Abo baturage batangiye kubona umusaruro mwinshi nyuma y’aho bigishijwe tekiniki zo gutunganya uturima tw’igikoni duhingwaho imboga n’imbuto tugakoranwa ikoranabuhanga rituma tubasha kubika amazi igihe kirekire bityo no mu gihe cy’izuba tugatanga umusaruro.

Mu gukora bene utwo turima baracukura bagashyiramo isashi hasi bagashyiraho amabuye y’urusekabuye bakarenzaho ibyatsi, barangiza bagasukamo amazi nyuma bakarenzaho itaka ririmo ifumbire ari na ryo bahingaho imboga n’imbuto.

Hari n’ubundi buryo bwo gukoresha akabindi, aho batunganya akarima hagati bagacukura bagaterekamo akabindi gashya, bakajya basuka amazi muri ako kabindi rimwe mu cyumweru akaba ari yo yuhira imboga zihinze muri ako karima, kuko asohoka mu kabindi buhoro buhoro yinjira mu butaka bukikije umuzenguruko w’akabindi.

Uwo mushinga ukorana n’abaturage bari mu byiciro by’abatishoboye bagiye batoranywa mu bandi ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi, bakaba biganjemo ababana n’ubwandu bwa virusi itera Sida, ingo ziyobowe n’abagore, imiryango ifite abana bari mu nsi y’imyaka itanu, ifite abantu bakuze batagifite ubushobozi bwo gukora n’imiryango ifite ababana n’ubumuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka