Ihuriro rya za kaminuza nyafurika rigamije guteza imbere ubuhinzi ryafunguye ishami mu Rwanda

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Agnes Kalibata, yafunguye ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda ry’ihuriro nyafurika rya za kaminuza rigamije guteza imbere ubuhinzi rizwi nka RUFORUM (Regional Universities Forum for Capacity Building in Agriculture).

Mu gutangiza ishami rya RUFORUM mu Rwanda, tariki 29/01/2013, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko iri huriro rije rikenewe kuko nirikora neza rizagira uruhare mu kuzamura ubuhinzi bw’u Rwanda bikagira akamaro kanini mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri Kalibata yagize ati: “U Rwanda rufite gahunda yo gukomeza kuvana abaturage mu bukene nkuko umwaka ushize rwakuyemo abagera kuri miliyoni. Ihuriro nk’iri rigamije iterambere ry’ubuhinzi nta gushidikanya ko rikoze neza ryatuma ubuhinzi butera imbere abahinzi bakunguka bityo tugakomeza gutera imbere mu bukungu”.

Impuguke mu buhinzi zakunze kunengwa ko zikunda kwikorera akazi ko mu biro aho gusakaza ubumenyi bwabo mu bahinzi ngo buteze imbere uru rwego.

Dr. Solange Uwituze, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba n’umuyobozi wungirije w’abayobozi b’amashami y’ubuhinzi muri kaminuza ziri muri RUFORUM avuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo.

Impuguke mu buhinzi zari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ry'u Rwanda rya RUFORUM.
Impuguke mu buhinzi zari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ry’u Rwanda rya RUFORUM.

Zimwe mu ntego za RUFORUM ni ukwegera abaturage bakagezwaho ubumenyi bwo guteza imbere ubuhinzi. Iri huriro rizatuma abashakashatsi, abahinzi, abaterankunga, abacuruzi n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubuhinzi bazajya bakoranira hafi hagamijwe kuzamura urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Ihuriro RUFORUM ryashinzwe mu mwaka wa 2004 ritangirira mu bihugu bitarenze bitanu ariko ubu rikorera muri za kaminuza zigera kuri 30 zo mu bihugu bigera kuri 17.

Mu itangizwa ry’ishami ry’u Rwanda ry’iri huriro hari abayobozi batandukanye muri za kaminuza, mu miryango nterankunga, mu bucuruzi, mu nzego z’abahinzi, mu byobozi bw’iri huriro ku rwego rw’Afurika no mu byobozi bw’inzego z’ubutegetsi za bwite za Leta y’u Rwanda.

Kugeza ubu kaminuza yo mu Rwanda iri muri iri huriro ni kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR); nk’uko tubikesha Jean Baptiste Micomyiza ushinzwe itangazamakuru muri NUR.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka