Iburasirazuba: Abahinzi bakanguriwe gushyira imbaraga mu buhinzi bwa Soya kuko ifite isoko rikomeye

Abahinzi bo mu ntara y’Iburasirazuba barasabwa kurushaho guhinga igihingwa cya Soya kuko umusaruro bakweza wose ufite isoko rikomeye ry’Uruganda “Mount Meru Soyco” ruri mu karere ka Kayonza, rukaba rukora amavuta muri iki gihingwa cya Soya.

Ibi byaganiriweho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7/11/2014, mu nama yateraniye i Rwamagana ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba ihuje Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Intara, uruganda Mount Meru Soyco n’amakoperative y’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba, hagamijwe kubakangurira uruhare bagira kugira ngo uru ruganda rubone Soya ihagije yo gukoresha ivuye mu Rwanda.

Uhereye ibumoso, Min. wa MINAGRI Gerardine Mukeshimana, uwa MINICOM Francois Kanimba na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Odette Uwamariya.
Uhereye ibumoso, Min. wa MINAGRI Gerardine Mukeshimana, uwa MINICOM Francois Kanimba na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya.

Uru ruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta mu gihingwa cya Soya n’ibihwagari ngo rwifuza kubona umusaruro wa toni ibihumbi 50 ku mwaka kugira ngo rubashe gukora ku kigero cya 80%.

Cyakora kuva rwatangira gukora mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ntirurabasha no kubona toni ibihumbi 25, byibura ngo rukore ku kigero cya 40% kandi na bwo inyinshi muri Soya rukoresha ituruka hanze y’igihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Mount Meru Soyco, Nick Barige, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ngo uru ruganda rwashyizeho igiciro cyiza ku bahinzi ba Soya bo mu Rwanda ku buryo gisumba icya Soya igurwa hanze kuko ngo Soya ituruka hanze igurwa ku mafaranga 400 ku kilo naho iyahinzwe mu Rwanda ikagurwa amafaranga 450 y’Amanyarwanda ku kilo.

Inzego zishinzwe ubuhinzi n'abahinzi nyirizina bo mu Ntara y'Iburasirazuba bafashe ingamba zo kongera umusaruro wa Soya muri iyi Ntara.
Inzego zishinzwe ubuhinzi n’abahinzi nyirizina bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafashe ingamba zo kongera umusaruro wa Soya muri iyi Ntara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, avuga ko ari byiza guhuriza hamwe inzego zose zirebwa n’ubuhinzi bwa Soya kugira ngo zifashe abahinzi guhinga no kubona umusaruro ariko kandi no kugira ngo iyo Soya niyera izagemurwe mu ruganda itanyujijwe mu zindi nzira z’abamamyi.

Inzego zitandukanye zo mu Ntara y’Iburasirazuba zemeza ko kuba abahinzi ba Soya bo muri iyi ntara batari bizeye isoko rihamye ry’umusaruro wabo, ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumaga badashyira imbaraga muri ubu buhinzi.

Nyuma y’uko hemejwe ko uru ruganda rugirana amasezerano n’abahinzi ndetse n’amakoperative y’abahinzi yo kubagurira umusaruro wa Soya yose bazajya beza, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Odette Uwamariya, yagaragaje ko bizakemura burundu ikibazo cyo kudahinga Soya cyangwa kuyigemurira abamamyi.

Yagize ati “Dufite koperative 98 n’amashyirahamywe 194 amaze gusinya, tukanagiramo abantu ku giti cyabo 150 bamaze gusinya. Ikibazo twarakibonye; ni uko umuturage yahingaga Soya atizeye ko azabona uyigura agahita amuha amafaranga, akenshi bakayigurisha abamamyi cyangwa bakihingira ibindi bihingwa byoroshye kuba barya cyangwa bakageza ku isoko. Uyu munsi rero uko mwabibonye, hari ubushake ku mpande zose ndetse na Leta twabihagurukiye, ntago turi busubire inyuma.”

Yakomeje agira ati “Turifuza yuko n’abaturage [bumva ko] rwose ihihingwa cya Soya ni igihingwa gikenewe, usibye na hano mu Rwanda, no hanze ubashije kuzigezayo, bakugurira.

Abahinzi bitabiriye iyi nama bavuga ko bagiye gukangurira bagenzi babo guhinga Soya ku bwinshi kuko ikibazo cyo kubona isoko cyamaze kubonerwa igisubizo mu buryo burambye.

Nsanzumuhire Elia, umwe mu bahagarariye abahinzi bo mu karere ka Kayonza, yavuze ko mu gihe abahinzi babona inyungu muri ubu bihinzi ndetse n’igiciro kikaba gishimishije, ngo nta kabuza, abaturage bazabyumva neza kandi bayihinge ku bwinshi.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nubundi leta ijye ifasha abahinzi kubahitira ibihingwa bishobora kubateza imbere ubwo ndumva abahinzi baza gutangira guhinga soya

fabiola yanditse ku itariki ya: 8-11-2014  →  Musubize

nubundi leta ijye ifasha abahinzi kubahitira ibihingwa bishobora kubateza imbere ubwo ndumva abahinzi baza gutangira guhinga soya

fabiola yanditse ku itariki ya: 8-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka