Huye: Utazahinga umurima afite mu gishanga azawamburwa
Abwira abaturage bo mu Murenge wa Maraba kuwa 26/10/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yavuze ko kubera imvura itagwa neza abahinzi bakwiye kujya guhinga mu bishanga no mu mibande, kandi ko utazahinga umurima ahafite uzahabwa abashoboye kuwuhinga.
“Icyumweru tuzatangira kuwa mbere (tariki 28/10/2013 ndlr) kizabe icyo guhinga mu bishanga no mu mibande, utazahinga umurima ahafite, tuzawumwambura tuwutange”; nk’uko Kayiranga Muzuka Eugene yabitangarije Abanyamaraba.
Yakomeje avuga ko bidakwiye ko haboneka imirima idahinze kandi hari abicwa n’inzara. Bitewe n’izuba ryacanye muri iyi minsi, ibishanga akaba ari byo bibonekamo amazi rero, ngo birakwiye ko abahafite imirima bayihinga yose.
Ubwo yibutsaga Abanyamaraba ko bakwiye gushoka ibishanga bakabihinga, hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umugore wo mu Cyaro Akarere ka Huye kijihirije ahitwa i Shanga ho mu Murenge wa Maraba.
Kwizihiza uyu munsi byanahuriranye no gutangiza igikoni cy’umudugudu, aho ababyeyi bahurira bakungurana ibitekerezo ku mitegurire y’indyo yuzuye, bahereye ku bihingwa biyezereza.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Naba na Mayor wa Huye arashishikariza abaturage guhinga mu bishanga kubera invura yabuze! Ubuse nk’abaturage ba Nyanza mu butansinda bo baranduriwe imyaka kubera ngo bahinze mu gishanga bazatungwa n’iki muri uyu mwaka?????????