Huye: Ibishanga bya Leta bidahingwa birasabirwa ababishoboye kubihinga

Mu gihe mu gihugu cy’u Rwanda hariho gahunda yo gushishikariza abantu guhinga imirima yose mu rwego rwo kurwanya inzara no kwihaza mu biribwa, mu karere ka Huye haracyaboneka ibishanga biri ku buso butari butoya bidahinze.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, Cyprien Mutwarasibo, avuga ko ibi bishanga biri ku buso bwa hegitari zigera kuri 200. Impamvu yo kudahingwa ni uko ngo ba nyira byo ari ibigo bya Leta cyangwa abihayimana badafite gahunda yo kubihinga.

Iki gishanga cyari icy'ishami ry'ubuhinzi ryo muri Kaminuza y'u rwanda y'i Huye.
Iki gishanga cyari icy’ishami ry’ubuhinzi ryo muri Kaminuza y’u rwanda y’i Huye.

Agira ati “ibigo byinshi bya Leta byari bifite icyicaro mu karere ka Huye, yaba IRST, yaba NUR, ndetse n’ibigo binini, kiriziya gaturika, mu kugenda bafata aho batura, bafataga n’ibishanga bikikije amasambu yabo.”

Yungamo ati “ Uyu munsi rero usanga ibigo bimwe na bimwe byaragiye byimukira i Kigali, ugasanga basize ubutaka, kandi ugasanga muri ino minsi nta buryo buhamye bwo kubutunganya.”

Bimwe muri ibyo bishanga bidahingwa, harimo icyakoreshwaga n’ishami ry’ubuhinzi ryari muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye kiri ahitwa i Gihindamuyaga, harimo ikiri mu bice by’ahitwa i Cyarwa cyari icya ISAR Rubona, harimo icyo mu Rwabayanga kinyura munsi ya ESO.

Kuba ibi bishanga bidahingwa, binengwa na bamwe mu baturage bo muri aka karere, banatekereza ko bihawe ababihinga bakabibyaza umusaruro byarushaho kuba byiza.

Ku kibazo cy’icyo batekereza kuri ibi bishanga umwe yagize ati “aherekeranye na hariya mu Rwabayanga, unyura munsi yo kuri ESO bihana imbibi n’i Ngoma, kuva njyewe nahabona, nta kintu na kimwe ndabona bahingamo. Mbega mpora mbyibaza.”

Yunzemo ati “ Hashobora kwihishamo n’inyamaswa. Hambere ahangaha hari n’umuntu wagiye kwahiramo ibyatsi, igisasu kiramuturikana, ahasiga ubuzima. N’umuntu wari uri hafi ahongaho yitambukira arahakomerekera, ahetse n’umwana mu mugongo.”

Uturiye igishanga cyari icy’ishami ry’ubuhinzi rya NUR yagize ati “iki kigunda kiri ahongaho gusa, ntacyo kitumariye. Ubundi kera twarahahingaga, baza kuhatwambura.” Undi na we ati “numvaga bagiha abaturage tukagihinga, natwe tukarushaho gutera imbere.”

Undi na we ati “numva Leta iramutse ibishyizemo ingufu ikabwira ibyo bigo, babiha abaturage bakahahinga. Njye mbona abaturage babibyaza umusaruro, cyane ko n’amasambu y’imuhira asigaye yarabaye matoya. Mbona aha hantu habyajwe umusaruro hatunga abantu benshi cyane.”

Hatangiye gushakwa uko byahabwa abahinzi

Cyprien Mutwarasibo avuga ko batangiye gushaka uko ibi bishanga byahabwa abaturage bakabibyaza umusaruro.

Agira ati “Twagiye twegera ibyo bigo bifite ibishanga bidahingwa, nk’ishami ry’ubuhinzi rya kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo. Ubu turi guteganya gusinyana amasezerano na bo, ibyo bishanga bakabitiza abaturage.”

Akomeza agira ati “Ibindi bigo turi kubyegera, turakomeza dukore ubuvugizi ku buryo na bo bumva ko bagomba kubiha abaturage bakabibyaza umusaruro.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka