Hari abanga gushora mu nyongeramusaruro batinya kurumbya

Bamwe mu bahinzi batangaza ko batinya kugura inyongeramusaruro zo guhinga mu mirima y’imusozi kubera impungenge z’uko ikrere cyabatenguha bakarumbya.

Muri Gahunda ya “Twigire Muhinzi” abahinzi bahamagarirwa gukora amatsinda bakurikije aho bahinga, bakemeranya igihingwa bagomba guhinga. Ayo matsinda ni yo banyuramo bajya kugura inyongeramusaruro n’imbuto ku giciro kiri hasi bita “Nkunganire”.

Bavuga ko ifumbire yo muri gahunda ya "Nkunganire" yabafashije ariko batinya kuyikoresha i musozi.
Bavuga ko ifumbire yo muri gahunda ya "Nkunganire" yabafashije ariko batinya kuyikoresha i musozi.

Amashyirahamw n’amakoperative ahinga ubutaka buhuje, yo yari asanzwe abona inyongeramusaruro muri ubwo buryo.

Ariko mu gihembwe cy’ihinga cya 2015A, hatangijwe gahunda ya Twigire igamije gufasha n’abahinga ubutaka budahuje cyane cyane ubw’i musozi kubona ku nyongeramusaruro.

Cyakora bamwe mu bahinga imusozi batangaza ko gukoresha inyongeramusaruro baguze batabyitabira, kuko nta cyizere cyo kugaruza ibyo bashoye mu buhinzi bitewe n’izuba rikunda gucana rigatuma barumbya.

Uwitwa Oswald avuga ko agura ifumbire n’imbuto kuri Nkunganire byo guhinga mu gishanga, ariko mu mirima y’imusozi ntiyakwigora ashyiramo ifumbire mvaruganda kuko inshuro nyinshi bakunze gukorera mu gihombo.

Aragira ati “Impamvu ibitera ku musozi ushoye muri nkunganire wahomba. Hari igihe umara guhinga izuba rikava.

Ubwo se rivuye warangije kugura ibiro 10 by’ifumbire, si 3900Frw wahomba. Byibuze mu gishanga ho iyo izuba rivuye uravomerera kandi iyo usaruye ibigori, uhinga imboga ziguha amafaranga. ”

Ubukangurambaga kuri Twigire burakorwa, ariko hari abavuga ko batabimenya

Mahoro Laetitia, umukozi w’Umushinga PSDAG (Private Sector Driven Agricultural Growth), ukurikirana imicururize y’imbuto n’ifumbire muri gahunda ya Nkunganire mu karere, atangaza ko muri iri hinga rya 2016 A hagaragara impinduka mu mikoreshereze y’ifumbire n’imbuto z’indobanure.

Agereranyije na 2015 A hari hakoreshejwe ibiro bisaga ibihumbi 150 by’ifumbire, none ubu ngo hamaze gukoreshwa ibigera ku bihumbi 180. Bivuze ko ikoreshwa ry’ifumbire ryiyongereyeho 17%.

Ibyo ngo babigezeho kubera ubufatanye hagati y’abacuruzi, abajyanama b’ubuhinzi, abayobozi b’ibanze, bwo gukangurira abahinzi gukora amatsinda no kugura inyongeramusaruro. Rimwe na rimwe abacuruzi bakazibegereza mu mirima. Ariko Mahoro avuga ko abitabira bakiri bake.

Umwe mu bajyanama b’ubuhinzi wo mu kagari ka Kivumu umurenge wa Musambira, atangaza ko nubwo ubukangurambaga bukorwa, abitabira amatsinda ari abari mu makoperative, bakaba ari nabo bongera kwitabira amatsinda y’i musozi.

Ati “Abandi bo baratunaniye bazi ko amtsinda ari ayo mu bishanga.”

Avuga ko mu bahinga i musozi, abitabira gukoresha inyongeramusaruro no gukurikiza inama z’abajyanama, ni abahinzi b’urutoki ruvuguruye kuko baba bakeneye imbuto no gusura umurima-shuri.

Hari n’abahinzi bavuga ko bafite amasambu manini baba bifuza kugura imbuto n’ifumbire kuri Nkunganire, ariko bakavuga ko batazi aho biyandikishiriza mu matsinda.

Mu gihe imbuto y’ibigori ya Hybrid iri guhingwa mu karere ka Kamonyi ihagaze ku giciro cya 1,855 Rwf ariko kuri Nkunganire umuhinzi uri mu itsinda ayigura kuri 290 Rwf, hari uwaje kuyigura ku isoko rya Bishenyi, adafite itsinda arimo, atinya igiciro arabireka.

Imbuto zitangwa kuri Nkunganire ni ibigori, soya, ingano n’ibishyimbo. Hatangwa kandi n’amafumbire y’ubwoko bwose ; ibi byose umuhinzi abihabwa ku giciro kiri munsi y’igisanzwe, andi umucuruzi ayahabwa na Leta.

Mwizerwa Rafiki umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere, arahamagarira abahinzi kwitabira gahunda ya “Twigire” muhinzi kuko ifasha abaturage kunganirwa mu kugura inyongeramusaruro.

Iyi gahunda kimwe n’iyamamazabuhinzi rikorwa n’abajyanama b’ubuhinzi basabwa kugira umurima w’intangarugero berekeraho abandi bahinzi tekiniki zo guhinga, ngo bishobora kurema abahinzi b’umwuga mu karere.

Hari abahinzi bavuga ko tekinike nyinshi ari zo zituma barumbya bigatuma bahora mu bukene. Ngo abize bababwira ibyo gukora bakabaha n’imbuto, ariko iyo byarumba ntibagire icyo bamarira umuhinzi.

Oswald ati “Natwe abatekinisiye nibaduhe ijambo bareke kudupfobya 100% kuko ibihombo nitwe bigarukaho. Dufite ibyo tuzi kuko ntabwo umuntu yamara imyaka 50 ahinga atazi ibyo akora.”

Abahinzi bagaruka no ku kibazo cy’isoko ry’ibyo beza, kuko hari aho byagiye bigaragara ko bejeje ibigori byinshi bikagurishwa ku giciro gito kubera kwanga ko byangirika. Ngo bafite ikibazo cyo kudatera imbere kandi bakora.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu mushinga ni mwiza turawushyigikiye

Ntwari yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka