Gusaranganya amasambu bibafasha gutezanya imbere

Abaturage bo mu Kagari ka Gihuta, mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko guhinga basaranganyije amasambu bibafasha gutezanya imbere mu miryango.

Kuba abatagifite intege basaranganya n’abafite imbaraga bagahinga bakagabana umusaruro, ngo bitanga imibanire myiza mu batuye aka kagari, bityo bigatuma banazamurana mu iterambere mu ngo zabo.

Gusaranganya amasambu bibafasha gutezanya imbere (Photo archives)
Gusaranganya amasambu bibafasha gutezanya imbere (Photo archives)

Mukahirwa Venancie ni umwe mu baturage bo muri aka kagari ka Gihuta, mu mudugudu wa Nyagahanga, avuga ko bagerageza gusaranganya amasambu umuntu agahinga aho ashoboye, udashoboye guhinga agahereza ubishoboye yakweza bakazagabana umusaruro.

Agira ati “Ubu buryo bwo gusaranganya amasambu icyo bumfasha nkanjye utagifite intege zo guhinga, ni uko aho kugira ngo umurima urarire aho kuko ntakibasha kuwuhinga, mpa ubashije kuwuhinga yakweza tukagabana umusaruro uvuyemo.”

Muri uyu mudugudu nubwo habaho ubu bufatanye, ku ruhande rwa bamwe ngo basanga ubutaka bafite ari buto ugereranyije n’imiryango baba batunze, ngo ugasanga ku muntu ufite umuryango mugari byagorana kugabana na mugenzi we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Urujeni Consolee, akangurira abaturage gukomeza kwishakamo ibisubizo, kuko Leta isindagiza abatishoboye kuruta abandi binyuze muri gahunda ya VUP nabo bagahindura ubuzima baba babayemo umunsi ku munsi.

Ati “Uretse gufasha abatishoboye binyuze muri gahunda ya VUP, dufite n’izindi gahunda zigamije gutuma abaturage bacu bahindura imibereho nk’ubudehe hamwe na gahunda ya girinka, ariko tukanashishikariza abagifite ingufu gukomeza kwishakamo ibisubizo.”

Akagari ka Gihuta ni kamwe mu tugari dukungahaye ku gihingwa cy’urutoki, abaturage bagatuye bakaba banishimira imiyoborere myiza, dore ko nabo ubu umuriro w’amashanyarazi wabagezeho ngo ikaba ari intambwe imwe mu bizazamura iterambere ry’abo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi nibyiza cyane, erega ubundi igikenewe nurukundo, ibindi byose birashoboka, nkuku basaranganya aya masambu nzi neza ko buri wese isambu yabona yayibyaza umusaruro, bityo twese nkabanyarwanda tukiteza imbere,.

Sharon Rugema yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka