Green Houses zakemuye ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kuri 25%

Green houses 24 z’abatubuzi ubwabo mu Rwanda zabashije gukemura ikibazo cy’imbuto nziza y’ibirayi ziva kuri 2% zabonekaga zigera kuri 25%.

Bitangazwa na Nzabirinda Isaac, Perezida wa Federasiyo y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda FECOPORWA. avuga ko ikibazo cy’imbuto y’ibirayi cyari inzitizi mu buhinzi bwabyo.

Uburyo buzwi nka Green House buzagabanya ikibazo cy'ibura ry'imbuto z'ibiranyi.
Uburyo buzwi nka Green House buzagabanya ikibazo cy’ibura ry’imbuto z’ibiranyi.

Avuga ko muri Toni ibihumbi 40 z’imbuto nziza abahinzi bakenera buri gihembwe cy’ihinga, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyabashaga kubona 2% gusa, izindi abahinzi ubwabo bakishakira uburyo bazibona bakazihererekanya.

Akomeza avuga ko kuba abahinzi bagiraga ikibazo cy’imbuto y’ibirayi kugeza kuri 98%, byatezaga ingaruka z’indwara n’umusaruro utari mwiza mu buhinzi.

Ibi nibyo byatumye bamwe mu bahinzi bakaba n’abatubuzi bishakamo ibisubizo bashyiraho Green Houses 24 zibafasha mu gutubura izo mbuto nziza, nk’uko Nzabirinda akomeza abivuga.

Agira ati “Imbuto zitari nziza zigabanya umusaruro ariko hari ingamba twafashe ubu ntabwo tukiri kuri 2% turi kuri 25%. Kuko hari imirimo yakorwaga na RAB nko gutuburira muri mazu ya Green House,ubu natwe tumaze kugira Green House 24 mu Rwanda mu rwego rwo gukemura icyo kibazo.”

Nzabirinda Isaac Perezida wa Federasiyo y'amakoperative y'abahinzi b'ibirayi mu Rwanda.
Nzabirinda Isaac Perezida wa Federasiyo y’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda.

Green House zifashishwa mu butubuzi bw’imbuto nziza y’ibirayi, zigafasha mu gutuma abahinzi bayibona bitabagoye.

N’ubwo imbuto itaraboneka ku buryo buhagije, hakomeje gushakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo burundu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2015, Nzabirinda yatangarije abahinzi bo muri Nyabihu ko mu gukomeza kwishakamo ibisubizo mu gukemura ikibazo cy’imbuto y’ibirayi hagiye gushyirwaho ikigega kizakemura burundu ikibazo cy’imbuto y’ibirayi.

Iki kigega kizatwara miliyoni 200Frw, kikazafasha abahinzi guhunika izo mbuto nziza z’ibirayi no kongera kuzihererekanya mu gihe zikenewe mu buhinzi. Kikazanakora indi mirimo yerekeranye no guhesha agaciro ibirayi n’abahinzi babyo mu Rwanda.

Biteganijwe ko bishobotse nyuma yo kubona imigabane isabwa ku bahinzi b’ibirayi, cyazaba cyashyizweho bitarenze Gashyantare 2016. Buri muhinzi ushaka kugira imigabane muri icyo kigega asabwa ibihumbi 200Frw bingana n’imigabane 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubu buryo beo gutubura ibirayi ni bwiza cyane ahubwo burusheho gukoreswa burusheho gutanga umusaruro ufatika

Nkunda yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka