Abo ni abahinzi b’umuceri n’ibigori bahinze mu bishanga bya Cyiri, Ngiryi na Nyiramageni ho mu Mirenge ya Gikonko, Musha na Mamba.
Muri rusange imyaka yabo yangiritse yari yishingiwe ku gaciro ka miriyoni 10, ibihumbi 492 na 796 (10.492.796 Frws) kandi bishyuwe miliyoni 13,538,112 Frws.
Abishyuwe bishimiye ko sosiyete y’ubwishingizi Radiant yihutiye kubagezaho ubwishyu, kuko ngo yatekereje ko byabafasha guhinga ibindi.
Icyakora na none ngo bafite impungenge ko atazabageraho vuba, bitewe n’imikorere itihutisha serivise basanzwe bazi kuri koperative zabo.
Uwitwa Hakizimana ati “Twaje twibwira ko amafaranga tuyatahana. Ariko ubwo tuzategereza ko koperative iyatwishyura, nta cyizere cyo kuzayabona vuba”.
Uwitwa Kamanzi na we ati “Mu minsi yashize habaruwe abangirijwe n’ibiza bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, nyamara amafaranga y’ubwishingizi twayatanze twese. Ubwo se urumva hari icyizere cyo kuzagira icyo tubona”?
Icyakora Perezida wa Koperative y’abahinga umuceri mu gishanga cya Nyiramageni, Vincent Nsabiyeze, avuga ko ababaruye abahinzi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bangirijwe n’ibiza ari Croix Rouge, atari Koperative.
Ati “Twebwe mu minsi itanu tuzaba twamaze kuyageza ku makonti y’abahinzi bangirijwe n’ibiza, nta kureba ibyiciro by’ubudehe barimo”.
Abahinzi banifuje ko mu bihe biri imbere ubwishingizi butazagarukira ku bigori n’umuceri gusa, kuko hari n’ibindi bihingwa byabo byari mu bishanga byangiritse, nk’ibijumba.
Marion Nirere, umuhuzabikorwa w’imishinga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), avuga ko ubwishingizi bw’ibihingwa bateramo inkunga bwaherewe ku bigori n’umuceri, ariko ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2020 buzagera no ku bijumba, ibirayi imyumbati, ibishyimbo, soya, imboga n’urusenda.
Naho ku matungo, ubwishingizi buzava ku nka gusa bugere no ku nkoko n’ingurube. Intego kandi ni uko buri muhinzi-mworozi azagerwaho n’iyi gahunda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|