Gisagara: Guhuza ubutaka bahinga ibigori babigereranya no guhinga amafaranga

Abaturage bo mu murange wa Kansi mu karere ka Gisagara, baratangaza ko guhuza ubutaka bahinga ibigori bizabafasha kongera ubukungu bwabo, ndetse bamwe batanga ubuhamya bw’ibyo bagezeho nyuma yo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

Muri uyu murenge wa Kansi hateganyijwe hegitari 100 zizaterwaho ibigori kandi izigera kuri 50 zimaze guterwa.

Abaturage bafite imirima kuri uyu musozi uri mu kagali ka Sabusaro umudugudu w’Akabuga, bavuga ko bamaze kubona ibyiza byo guhinga batavanze imyaka mu butaka bagahinga igihingwa kimwe cyemejwe kandi bahuje ubutaka.

Mukakamali Daphrosa umwe muri aba baturage ngo kuri we guhinga ibigori uyu munsi ni nko guhinga amafaranga.

Ati «Nahinze ibigori nsa nukina kuko nari ntarabona uko byunguka, nyuma aho byereye ngurishije mbona amafaranga ntari narigeze ntunga, kubona amafaranga arenga ibihumbi 100 avuye mu murima ntibyari byarigeze bimbaho, kuri ubu jye mbona guhinga ibigori ari uguhinga amafaranga rwose».

Hegitari 100 nizo zizaterwaho ibigori muri Kansi.
Hegitari 100 nizo zizaterwaho ibigori muri Kansi.

Nubwo aba baturage bashima ibyo bageraho mu buhinzi ariko, baravuga ko bagifite ikibazo cy’ifumbire kuko ibahenda kandi gahunda yo kubakopa bakishyura nyuma itakibaho. Iki kikaba imbogamizi ku bahinzi bamwe na bamwe.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Léandre Karekezi, we avuga ko muri gahunda ziri muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza harimo n’ubukangurambaga ku baturage ngo bahagurukire kugira uruhare mu bibakorerwa kandi bashishikarire kwiteza imbere.

Ibi akaba ari nabyo ashingiraho avuga ko aba baturage bagakwiye gukora uko bashoboye bakabona ifumbire kuko ushaka kugira ibyo ageraho agomba no kubikorera. Ahanini ngo si ubukene ahubwo ni imyumvire ikiri hasi.

Ati «Iyo umuntu ashaka kugira aho agera anakoresha imbaraga, n’ikibazo cy’ifumbire ni aho kiganisha, imyumvire ya bamwe iracyari hasi ntibumva agaciro ko kurekura amafaranga ngo bagure inyongeramusaruro, ariko ubukangurambaga buzakomeza kuko si ikibazo cy’amikoro bafite».

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka