Gisagara: Barasaba kwegerezwa uruganda rutunganya umusaruro wa kawa

Abahinzi ba kawa bo mu mirenge ya Kansi na Kibirizi ho mu Karere ka Gisagara baravuga ko kugera ku nganda zitunganya umusaruro wabo bibagora, bakifuza ko muri umwe muri iyi mirenge hashyirwa uruganda rutunganya kawa.

Minani Alphonse, umuhinzi wa Kawa utuye mu murenge wa Kansi, avuga ko n’ubwo mu murenge wa Kigembe begeranye hari uruganda, bibangamye cyane kuhajyana umusaruro wabo kuko hagendetse nabi ndetse hakaba kure, kuri we ngo byibura uruganda rubaye hagati ya Kansi na Kibirizi byakoroha.

Kibirizi na Kansi barasaba uruganda rutunganya umusaruro wabo wa kawa.
Kibirizi na Kansi barasaba uruganda rutunganya umusaruro wabo wa kawa.

Ati “Kigembe n’ubwo hari uruganda uriya murenge ugendetse nabi ku buryo usanga hatubereye kure, ariko buriya natwe batwegereje uruganda tukarusangira na Kibirizi byajya bitworohera.”

Mukeshimana, umwe mu bahinzi ba kawa mu Murenge wa Kibirizi avuga ko uruganda rubegereye ruri mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora, kurugeraho ngo bakora urugendo rw’ibirometero bisaga 30 bityo bakaba basanga ari imvune.

Iki kibazo cy’uruganda rutunganya kawa muri iyi mirenge yombi Kansi na Kibirizi ngo ubuyobozi burakizi.

Gusa, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Hesron Hategekimana, avuga ko kugera ubu ntacyo bagihinduraho kuko gushyira ahantu uruganda hari ibigenderwaho.

Ati “Kugirango ahantu habe uruganda rutunganya kawa hagomba no kuba umusaruro ugaragara, iyi mirenge yombi rero igiye ifite hegitari zitageze ku 10 za kawa tugasanga rero byaba ari igihombo tugahitamo kubashyira muri zone zibegereye bakagurirwa umuzaruro wabo n’inganda baturiye.”

Kugira ngo mu murenge hajye uruganda ngo hagomba kuba hahingwa kawa nibura ku buso bwa hegitari 50. Kugeza ubu mu Karere ka Gisagara hakaba hari inganda 10 zitunganya kawa.

Hategekimana avuga ko babizi ko bikigora aba baturage ariko akavuga ko ahubwo hazajya hashakwa uburyo bworoshye bwo kugeza umusaruro wabo kuri izo nganda.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka