Gisagara: Bafite impungenge z’indwara yafashe amashyamba y’inturusu

Abatuye mu mirenge ya Mukindo na Mugombwa ho mu karere ka Gisagara, baravuga ko bahangayikishijwe n’udusimba twaje dutunguranye tukibasira ibiti by’inturusu bikaba biri kuma, ku buryo bavuga ko nihatagira igikorwa amashyamba azashiraho.

Bamwe mu baturiye ishyamba ry’inturusu riherereye mu murenge wa Mugombwa, mu kagari ka Mukomacara, barasobanura iby’utu dukoko tuza mu biti by’inturusu bagaragaza impungenge bafite.

Rutebuka Emmanuel utuye muri uyu murenge aravuga ko ari udukoko duto tujya kumera nk’inda ariko dufite amababa ndetse ngo tunaryana. Utu dusimba ngo duhera ku mababi hejuru tukagenda tuyarya maze n’igiti kikaza kuma.

Ati “Utu dusimba ni tubi cyane twangije amashyamba ku buryo nihatagira igikorwa aya mashyama tubona azashiraho yose”.

Ndatimana Valens, ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mugombwa nawe avuga ko iki kibazo cyagaragaye bwa mbere mu tugari twa mu Mukiza na Runyinya ho muri Mukindo mbere y’uko kigera mu kagari ka Mukomacara muri Mugombwa, maze bihutira kukigeza ku akarere.

Amashyamba y'inturusu mu karere ka Gisagara yatangiye kuma.
Amashyamba y’inturusu mu karere ka Gisagara yatangiye kuma.

Uwizeye Justin, umukozi ushinzwe amashyamba mu karere ka Gisagara, we avuga ko ngo n’ubwo hatari hakorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane indwara iri kubitera, ngo iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu nyinshi, utu dusimba twibasiye inturusu ziri mu bwoko bwa Mayideni.

Akomeza asobanura ko bishobora guterwa n’uko ibiti bishobora kuba bidafite ubushobozi buhagije bwo guhangana n’udusimba twibasira ibiti ariko kandi nabyo bikava ku kuba ibiti biteye ku butaka butajyanye nabyo.

Ati “Twasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere ko cyakohereza inzobere mu by’amashyamba ngo bajyane utu dukoko mu nzu z’ubushakashatsi kugirango hamenyekane neza iyo ndwara”.

Uyu mukozi ushinzwe amashyamba kandi avuga ko iki kibazo nigikomeza, ibyo biti bizarimburwa hagaterwa ibindi bijyanye n’ubwo butaka ndetse n’ikirere cyaho. Ikindi asaba abaturage ni ukujya bihutira gutanga amakuru igihe bafite ikibazo nk’iki cyo kurwaza ibihingwa.

Mu murenge wa Mugombwa, amashyamba yo mu bwoko bw’inturusu niyo afata igice kinini cy’amashyamba.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka