Gisagara: Abahinzi ba kawa barakangurirwa gukoresha ifumbire mvaruganda

Abahinzi ba kawa mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, barakangurirwa kwita ku gukoresha ifumbire mvaruganda bahabwa ntibayijyane mu bundi buhinzi, kugira ngo umusaruro wiyongere kurushaho.

Umurenge wa Kigembe ni umwe mu yeramo kawa cyane muri aka karere ka Gisagara. Abahinga kawa muri uyu murenge bavuga ko gukoresha ifumbire kuri kawa ari ingenzi kuko byongera umusaruro ku giti, mu gihe iyo ntayakoreshejwe umusaruro uba muke cyane.

Twagirayezu Jean Marie umuhinzi wa kawa muri uyu murenge ufite ibiti bya kawa ibihumbi 40 ati “Umuntu udashyira ifumbire kuri kawa ye nta musaruro abona kuko igiti kimwe aba agikuraho nk’ibiro 2 gusa ariko iyo ufumbira n’ibiro 10 birarenga ku giti kimwe”.

Abakoresheje ifumbire mvaruganda bemeza ko umusaruro wikubye inshuri zirenga eshanu.
Abakoresheje ifumbire mvaruganda bemeza ko umusaruro wikubye inshuri zirenga eshanu.

Munyaneza Celestin ufite ibiti 650 yemeza ko gushyira ifumbire mvaruganda ivanze n’imborera kuri kuri kawa bituma ku giti cyimwe ashobora kwezaho ibiro 20.

Hakizimana Stanislas, perezida wa Koperative Kigembe Coffee, nayo ifite uruganda rwa kawa avuga ko gukoresha ifumbire byatumye umusaruro wiyongera ku buryo umusaruro bakiraga bagitangira umaze kwikuba inshuro eshanu mu gihe cy’imyaka 5.

Ati “ku musaruro wa mbere twabonye toni 40 ariko ubu nyuma y’imyaka 5 hamaze kubaho ubwikube bwa gatanu kuko twarengeje toni 130”.

Nk’uko abashinzwe ubuhinzi babivuga, ngo mbere hari abahinzi bafataga iyi fumbire bakayikoresha mu bundi buhinzi.

Umurenge wa Kigembe ubarirwamo ibiti bya kawa hafi ibihumbi 500.
Umurenge wa Kigembe ubarirwamo ibiti bya kawa hafi ibihumbi 500.

Bigirimana Augustin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigembe, avuga ko ibi bitazongera kuko ifumbire izajya iterwa ku buryo bw’umuganda kandi nta muturage wayijyanye mu rugo iwe.

Ati “Ubu ifumbire izajya iza umuyobozi w’akagari n’abashinzwe iyamamaza buhinzi mu kagari baze babisinyire bayitware batere mu mirima ku buryo bw’umuganda isigaye igaruke ku buyobozi nta muturage uyibitse iwe”.

Kigembe nk’umurenge weramo igihingwa cya kawa ubarirwamo ibiti bya kawa hafi ibihumbi 500 biri ku buso bwa ha 195.

VUP yageze muri uyu murenge kuva mu mwaka wa 2009, yatumye ubu buso buzamuka, kuri ubu hakaba hagaragara ibiti ibihumbi 250 bitaragera igihe cyo gusarurwa byatewe hifashishijwe iyi mirimo ya VUP.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka