Gikonko: “Impamba sacco” iri guteza imbere abanyamuryango bayo

Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bishyiriyeho ikigo cy’imari bise “Impamba sacco”, bakemeza ko kiri kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo.

Impamba SACCO yashinzwe nyuma y’uko abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko bagiriwe inama yo gushaka uburyo bajya bizigama, nk’uko babyivugira.

Aha rero ngo batangiye kujya bizigama amafaranga make make ajyanye n’umusaruro w’umuceri wa buri muntu, nyuma ariko bashyiramo n’abanyamuryango batari abahinzi b’umuceri mu rwego rwo kwagura no kongerera ubushobozi ikigo cy’imari cyabo.

Aya mafaranga bizigama ngo abasha kubakemurira ibibazo bitandukanye ndetse ngo bakanayabonaho inguzanyo igihe bakeneye kugira ibyo bakora.

Bahereye ku buhinzi bw'umuceri babasha kwishyiriraho ikigo cy'imari.
Bahereye ku buhinzi bw’umuceri babasha kwishyiriraho ikigo cy’imari.

Nzabirinda Alphonse, umwe muri aba bahinzi avuga ko igitekerezo cy’iyi SACCO asanga ari igisubizo ku kibazo cy’ubukene, kuko mbere y’uko atangira kuyizigamiramo yahoranaga ibibazo ariko ubu akaba agenda abikemura abikesha inguzanyo ahabwa agakora akiteza imbere.

Ati “Ubu singihangayika igihe nkeneye amafaranga yo gukora ibikorwa byanjye runaka, naka inguzanyo maze ngakemura ibibazo, maze kwivururira inzu, maze kugura inka ebyiri mbikesha kwizigama kandi simpagaze mfite n’indi migambi”.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gikonko, Kayumba Ignace avuga ko kwizigama kwaba bahinzi byabafashije binyuze muri iki kigo, kandi ko kwizigama bikwiye kuba umuco wa buri muturage abinyujije mu kigo cy’imari icyo aricyo cyose bitewe n’inyungu agifitemo.

Ati “Bigaragara iki kigo cyafashije aba bahinzi ndetse n’abakigana bose mu iterambere, bamwe bavuguruye ubuhinzi bwabo, abandi bagura ibikorwa bitandukanye bakora, kandi ni byiza ni nacyo dusaba abaturage ko buri wese yagira ikigo cy’imari yizigamiramo”.

Usibye “Impamba Sacco” y’abahinzi b’umuceri, Mu Murenge wa Gikonko habarizwa n’ibindi bigo by’imari birimo banki y’abaturage n’umurenge Sacco, ubuyobozi bukaba buvuga ko umuturage yemerewe kugana cyo ashatse bitewe n’ahamufitiye akamaro.

Impamba Sacco yafunguye imiryango mu mwaka wa 2009 ikaba ifite abanyamuryango 10456 naho umutungo bwite ifite ukaba usaga miliyoni 110 z’amafaranga y’u Rwanda.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka