Gicumbi: MINICOM irashakira ingano isoko

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) irashakisha uburyo abahinzi bo mu karere ka Gicumbi babona aho bagurisha umusaruro wabo w’ingano nyuma y’aho byagaragariye ko inganda zikora ibituruka ku ifaraini zitagura izo ngano bavuga ko zitavamo ifaraini nziza.

Tariki 31/01/2013 mu karere ka Gicumbi hateraniye inama yahuje MINICOM, MINAGRI, akarere ka Gicumbi,uruganda rwa Azam, Pembe, ibigo byimari n’abahagarariye abahinzi b’ingano mu rwego rwo gukangurira abahinzi guhinga imbuto zemerwa n’inganda zitunganya ingano.

Alphone Niyibeshaho ushinzwe umusaruro no kuwuhesha agaciro mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) yatangaje ko kubera ikibazo cy’ingano zo mu bwoko ba ASS MWAMBA inganda zivuga ko zitujuje ibisabwa, hazatangwa imbuto nziza z’amoko 3: IN 161, NJORO na P 48 zo zishimwa n’inganda.

Mr Julias wari uhagarariye uruganda AZAM, yashimye ko bakoranye n’abahinzi b’ingano bari hafi kandi baturanye n’uruganda akaba ashimishwa n’uko ibikomoka mu ngano bizajya biribwa n’abaturage bazihinze, kandi ko umusaruro wose uzaboneka uzagurwa.

Abahagarariye amakoperative ahinga ingano biyemeje gukuba kabiri umusaruro bari basanzwe babona.
Abahagarariye amakoperative ahinga ingano biyemeje gukuba kabiri umusaruro bari basanzwe babona.

Yasabye amakoperative y’abahinzi b’ingano bo mu karere ka Gicumbi gufata neza umusaruro birinda kwangiza ingano haba mu gihe cyo kuzihura no kuzanika ahantu habugenewe no kurinda ingano kutamungwa.

Akomeza avuga ko uruganda rukenera toni 7,000 ku kwezi kandi rufite gahunda yo kongera bikagera kuri toni 15,000 ku kwezi.

Ku ruhande rw’uruganda rwa PEMBE rukorera mu karere ka Gicumbi yavuze ko amafaranga asohoka ari menshi kandi ingano zikabageraho bitinze kandi zihenze. Ati “guteza inyungu abantu utazi batanagushimira nabo baba batakuzi.”

Mu mwaka wa 2011 inganda zo mu Rwanda zakoresheje miliyoni zigera kuri 32 z’amadorari zigura ingano mu bihugu byo hanze.

Abahagarariye amakoperative ahinga ingano biyemeje gukuba kabiri umusaruro bari basanzwe babona kuko bizeye isoko ndetse na banki zikaba zizabafasha kubona inguzanyo zijyanye no guhuriza hamwe umusaruro.

Barifuza ko igiciro cy’ingano cyakongerwa kivuye ku mafaranga 250 ku kilo kuko ari bimwe mu bibaca intege kuko nta nyungu igaragara bakura mu buhinzi bwabo.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM yasabye ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) gufasha kubaka ubushobozi bw'amakoperative ahinga ingano.
Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) gufasha kubaka ubushobozi bw’amakoperative ahinga ingano.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM, Emmanuel Hategeka yasabye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) gufasha kubaka ubushobozi bw’amakoperative, kunoza gahunda (organization) ngo ubuhinzi bw’ingano bugirire akamaro abaturage.

Abaturage basabwe kwagura ubuso, guhinga imbuto yemewe n’inganda no gukoresha ifumbire. Yasabye ko umuhinzi yagombye kubarirwa amafaranga yashoye mu buhinzi kugirango hagenwe igiciro yagurirwaho umusaruro.

Mu karere ka Gicumbi imirenge 18kuri 21 ihinga ingano mu makoperative 31 hakaba hahingwa mu gihembwe cy’ihinga A hegitari zigera kuri 2750 naho mu gihembwe cya B hagahingwa hegitari izigera kuri 6300.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka