Gicumbi - MINAGRI irakangurira abahinzi gukoresha imashini zihinga kugira ngo bongere umusaruro

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, iri kwigisha abahinzi guhingisha imashini mu rwego rwo kugabanya imvune zo guhingisha amasuka ndetse abahinzi bakabasha guhinga hanini mu gihe gito kugirango bazongere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abahinzi batuye mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Nyarutarama kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 bahuriye mu murima w’ahitwa ku Kasehuma hamwe n’abakozi ba MINAGRI babigisha guhingisha imashini mu rwego rwo kubamenyereza kuva mu buhinzi bwa gakondo bukoresha amasuka bagahingisha imashini kuko byongera umusaruro.

Abaturage b'i Gicumbi bigishwa gukoresha imashini z'ubuhinzi.
Abaturage b’i Gicumbi bigishwa gukoresha imashini z’ubuhinzi.

Sangwa Olivier, Umukozi wa MINAGRI ushinzwe kwamamaza amamashini akoreshwa mu mirimo itandukanye y’ubuhinzi, avuga ko guhingisha imashini byoroha cyane kurenza guhingisha amasuka.

Ngo aho abantu bane bagombaga guhingisha amasuka imashini ibasha kuhahinga mu gihe gito cyane cyingana n’isaha imwe.

Ku bijyanye n’amafarnga yo guhingisha umurima ungana na hegitari 1 ngo umuhinzi akoresha ibihumbi 100 naho uwahingishije imashini agakoresha ibihumbi 35 gusa.
Sangwa akomeza avuga ko ku ruhande rw’umuhinzi, ngo aramutse akoresheje imashini ashobora kuzigama amafaranga yahaga abahinzi bo kumuhingira.

Rugangura Celestin, umwe muri abo baturage bari baje kwiga uburyo bahingisha imashini, avuga ko baramutse bagize ubushobozi bwo kugura imashini yabo byabafasha guhinga ahantu hanini kandi bakeza byinshi batagize imvune nk’izo guhingisha isuka.

Uwimana Anualité na we wari waje kwiga uburyo bahingisha imashini asanga guhingisha imashini byabarinda imvune kuko ngo guhingisha amasuka bituma bavunika kandi ntibabone ubuhinge bugaragarara ndetse n’umusaruro ukaba muke.

Gusa ngo bafite imbogamizi zo kubona ubushobozi bwo kubona amafaranga yo kugura cyangwa gukodesha izo mashini.

Yifuza ko Reta y’u Rwanda yagenera abaturage imashini 1 muri buri murenge abahinzi baka bayikodesha hakurikijwe ubushobozi bafite.

Igikorwa cyo guhingisha imashini cyateguwe na MINAGRI ifatanyije n’umuhinzi mworozi wabigize umwuga wo mu Karere ka Gicumbi, Shirimpumu Jean Claude, hamwe n’umushinga w’Abanyamerika ufasha mu buhinzi n’ubworozi, IFDC.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka