Gicumbi: Abahinga Kawa nta bikoresho byo kuyitunganya bafite

Abahinzi ba kawa bo mu Karere ka Gicumbi baravugako bahura n’imbogamizi zo kubura ibikoresho bibafasha gukorera Ikawa kugira umusaruro wiyongere.

Bavuga ko ibikoresho byo gukorera Kawa batabona aho babigurira ngo babashe kuyicira, kugira ngo zibashe kubaha umusaruro, nk’uko uwitwa Ngarukiye Fabien abitangaza. Avuga ko hari imikasi yari igenewe gukata amababi ya kawa ariko ubu babuze aho bayikura.

Kwita kuri Kawa ni bimwe mu bituma yera neza igatanga n'musaruro mwinshi.
Kwita kuri Kawa ni bimwe mu bituma yera neza igatanga n’musaruro mwinshi.

Ntamponganoyumwanzi Albert nawe uhinga Kawa avuga kandi ko amapombo yo gutera umuti kubona aho bayagura bibabera imbogamizi, kuko bibasaba gukora urugendo rwo kujya mu mujyi wa Byumba kuyagurayo.

Yifuza ko abashinzwe ubuhinzi ku rwego rw’umurenge babafasha bakabona ibikoresho hafi bityo bakabona uburyo bwo gukorera kawa yabo ikabaha umusaruro.

Agira ati “Nk’ubu tubonye uburyo twabona ibikoresho hafi tugakorera kawa yacu byadufasha kubona umusaruro uhagije.”

Avuga ko ubu mu gukorera kawa yabo bakoresha imihoro ndetse bagashaka ibyatsi cyangwa amashara yo kuyisasira kugirang ibashe gukura ndetse yere neza ibahe umusaruro.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere, Murindangabo Yves Theoneste, avuga ko buzashaka ba rwiyemezamirimo bakamuhuza n’abahinzi bakagura ibyo bikoreshe noneho bakajya babibashyira bakabigura hafi yabo.

Ati “Icyo kibazo tuzakibafasha kugirango babashe kubona ibyo bikoresho ariko nabo bakwiye kujya bafata iyambere mu kwishakira uburyo bwo kwikemurira ibibazo nkibyo byoroshye mu gihe babishoboye.”

Kwita kuri kawa ni imwe mu nzira yo kongera igihingwa ngandurabukungu mu Rwanda ikaba ngandurarugo kuko ifasha abayihinga kwinjiza amafaranga menshi mu ngo zabo.

Mu Karere kose ka Gicumbi hahinze ibiti bibarirwa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 800 bya kawa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka