Gatsibo: Guhingisha imashini ngo bizatuma umusaruro wiyongera

Abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative ya COPRORIZ Ntende, baremeza ko uburyo bushya bwo guhinga kijyambere hakoreshejwe imashini zabugenewe bizatuma umusaruro wabo wiyongera ndetse n’ibikorwa byabo by’ubuhinzi bikihuta.

Ibi aba bahinzi babitangaje mu gihe hashize iminsi mike batangiye gutozwa uburyo busya bwo guhinga kijyambere hifashishijwe imashini, bakaba bavuga ko ibi bizatuma umusaruro wabo wiyongera kandi ngo ukazajya uboneka mu gihe gito.

Comuzaza Marie Gorette ni umwe muri aba bahinzi b’umuceri bahinga mu gishanga cya Ntende, agira ati: “Icya mbere izi mashini zigiye kudufasha, ni uko imashini imwe izajya ihinga ahantu hanini mu gihe gito mu gihe amaboko yacu yahahingaga mu gihe kirerekire, ikindi kandi n’amafaranga yatangwaga ku bahinzi nayo agiye kugabanuka”.

Izi nizo mashini zigiye kwifashishwa mu kongera umusaruro w'umuceri.
Izi nizo mashini zigiye kwifashishwa mu kongera umusaruro w’umuceri.

Muvunyi Haruna nawe w’umuhinzi muri iki gishanga, yemeza ko izi mashini ziziye igihe, akavuga ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’abakozi bake bigatuma bahinga insigane, bagahinga igihe kinini ngo ariko ubu aho umuntu yahingaga iminsi itanu iyi mashini ihahinga umunsi umwe gusa.

Perezida w’abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative COPRORIZ, Rwamwaga Jean Damascene, avuga ko iyi gahunda yo guhinga kijyambere hifashishijwe imashini ngo bari baragerageje kuyikoresha na mbere ariko babura abafatanyabikorwa ndetse n’inzobere mu kuzikoresha, ibi ngo bikaba bigiye gutuma n’igishoro bashyiraga mu buhinzi bwabo kigabanuka.

Imwe mu mirima y'abahinzi b'umuceri mu gishanga cya Ntende.
Imwe mu mirima y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende.

Tuyizere Phillipe ushinzwe guhugurira aba bahinzi gukoresha izi mashini, avuga ko n’ubwo izi mashini zije gukemura ibibazo byinshi mu buhinzi bw’umuceri muri iki gishanga cya Ntende, ngo haracyari n’imbogamizi aho usanga rimwe na rimwe izi mashini zibura ibyuma byo gusimbura ibyangiritse ugasanga akazi karadindiye.

Izi mashini zatanzwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI ku nkunga y’umushinga utegamiye kuri Leta wa IFDC, uyu mushinga ukaba usanzwe ukurikirana ubuhinzi bw’umuceri muri aka karere ka Gatsibo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka