Gatsibo: Abahinzi b’ibigori barinubira igiciro bagurirwaho umusaruro

Amakoperative y’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Gatsibo arasaba Leta kuyashakira isoko kuko ngo arimo kugurirwa umusaruro w’ibigori ku giciro gito.

Kagoyire Adele, Visi Perezida wa Koperative Amizero ikorera mu gishanga cya Rwabagenzi, avuga ko igiciro bagurirwaho imyaka yabo ari gito cyane, ngo akaba ari na ho bakura igihombo ugereranije n’igishoro baba bashyize muri uyu murimo.

Abahinzi b'ibigori ngo igishoro baba baratanze mu bikorwa byabo kirabahombera.
Abahinzi b’ibigori ngo igishoro baba baratanze mu bikorwa byabo kirabahombera.

Agira ati “Igiciro baturanguriraho ntabwo tukishimira kuko kiri hasi cyane, ikilo tuba tugishakaho amafaranga byibura 220, ariko ugasanga rwiyemezamirimo aratwishyura amafanga 80 gusa. Ubwo kubera inguzanyo tuba twaratse mu ma banki bigatuma twakira ayo baduhaye kugira ngo tubashe natwe kwishyura umwenda.”

Abo bahinzi bifuza ko ku mwero, igiciro cyajya gishyirwaho habanje kubaho ibiganiro hakarebwa ku nyungu z’umuhinzi kadi Leta na yo ikabigiramo uruhare.

Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ishishikariza abahinzi kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka no kwibumbira mu makoperative abahuza mu rwego rwo kunoza ubuhinzi bubyara inyungu.

Manzi Theogene, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, abagira inama yo kujya bagisha inama ubuyobozi bw’akarere mbere yo kugirana amasezerano n’abazagura umusaruro wabo.

Ati “Ikibazo aya makoperative akunze guhura na cyo, ni icy’uko bajya basinyana amasezerano na rwiyemezamirimo batatumenyesheje, ku buryo abamaze gusinya kuri icyo giciro kiri hasi nta kindi twabikoraho kuko bisaba kujya mu mategeko.”

Abahinzi ntibagiye bahwema kwerekana ko bahendwa igihe bejeje imyaka yabo, bagaheraho basaba Leta kubaba hafi bakajya babahuza n’ababagurira umusaruro kugira ngo hitabwe no ku nyungu z’umuhinzi.

Abagura umusaruro na bo, bavuga ko bashyiraho igiciro babanje kwiga ku miterere y’isoko birinda na bo kugwa mu gihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bahinzi begere Agronome w’Umurenge. arabaha adress z’abaguzi batanga amafr atari munsi y’ayemejwe (170frw/kg) mu nama yahuje a bahinzi minicom na minagri. Bareke guhera mu mateka.

valens yanditse ku itariki ya: 20-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka