Gakenke: Urusogongero rwatashywe ku mugaragaro ruzongera ubwiza bwa Kawa

Abahinzi n’ubuyobozi bashimangira ko urusogongero rwa Kawa begerejwe mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, ruzatuma ubwiza bwa kawa igera ku isoko mpuzamahanga bwiyongera kandi n’abahinzi babashe kumva uburyohe bwayo.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 10/1/2014 hatahagwa ku mugaragaro urusogongero rw’ikawa rwubatse mu Murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke.

N’ubwo ikawa ihingwa mu Rwanda, abahinzi bagaragaza ko batabasha kuyinywa kuko itaboneka mu cyaro kandi ikaba ihenze. Abahinzi nabo bakiyemerera ko bayihinga kugira ngo babone amafaranga.

Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, bwana Nzamwita Deo afungura ku mugaragaro urusogongero rw'ikawa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, bwana Nzamwita Deo afungura ku mugaragaro urusogongero rw’ikawa.

Uru rusogongero rwatashywe uretse gusogongerwamo Ikawa, bateganya kuzayitunganya kugira ngo n’abahinzi b’Ikawa babashe kuyinywa.

Igice kizwi nk’u Bumbogo cyera Ikawa nyinshi kandi ngo ikunzwe ku isoko, urusogongero rw’ikawa rwa Rushashi ruzafasha amakoperative ya Kawa agera kuri atandatu yo mu Karere ka Gakenke kuzamura ubwiza n’uburyohe bwa kawa.

Umwe mu basogongezi ba kawa berekana uko ikawa itunganwa kugira ngo isogongerwe.
Umwe mu basogongezi ba kawa berekana uko ikawa itunganwa kugira ngo isogongerwe.

Perezida wa Koperative “Abakundakawa Rushashi” Bicamumakuba Jean Marie Vianney yagize ati: “Uru rusogongero rugiye kudufasha ku bwiza bwa kawa (...) twajya tujya mu marushanwa tukajyana ikawa tutazi uko imeze,

Ikawa ziza zisarurwa buri loti tuyisogongeze kumenya qualite ifite kuzageza ubwo tubona ikawa nziza izahangana n’izindi muri cup of excellence [igikombe cy’uburyohe bwa kawa] …kandi tukaba twifuza ko muri uyu mwaka ko twagira umwanya wa mbere kuko dufite urusogongero.”

Koperative za kawa zo muri Gakenke zifite abaguzi bahoraho bo hanze, mbere yo kugena igiciro babanza kujyana nke hanze kugira ngo bazisogongere ngo ibi ntibizongera bazabikorera aho banahite banagena igiciro.

Ikawa ifatwa nk’igihingwa ngengabukungu gifatiye runini by’umwihariko akarere kuko abaturage bagikuraho amafaranga menshi. Maniragaba Juvenal ni umuhinzi wa kawa w’indashyikirwa, ibyo byamuheje igihembo cy’inka y’inzungu ibura iminsi ngo ibyare, yemeza ko amafaranga ya kawa akemura ibibazo byose byo murugo.

Maniragaba umuhinzi wa kawa yahembwe inka yenda kubyara.
Maniragaba umuhinzi wa kawa yahembwe inka yenda kubyara.

Ati: “Kuba mbonye ibi bihembo numvishije nishimye cyane, ikawa yangejeje kuri byinshi, ikawa impa amafaranga nkishyura za mitiweli; ikawa impa amafaranga nkishyurira abana mbese ibikorwa byose ikabinkemurira.”

Uretse Maniragaba, abandi bahinzi ba kawa bahize abandi bahembwe ipompo na sikateri, Ishyirahamwe “Hinga Kawa” ry’Abagore bahinga kawa ryegukanye igihembo cya miliyoni eshatu nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri mu gihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yatangaje ko ikawa yinjiza mu karere miliyari zigera kuri enye buri mwaka, bakaba bafite gahunda yo kongera ubuso bwa kawa cyane cyane ku misozi yambaye ubusa ariko ikibazo kikaba ari ingenwe nke.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka