Clinton Foundation igiye gufasha abahinzi kwishyura bakoresheje ikoranabuhanga

Umuryango Clinton Foundation wasinyanye amasezerano na sosiyete ya Visa, yo gufasha abahinzi bo mu Rwanda mu guhererekanya mafaranga bifashishije ikoranabuhanga.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukuboza 2015, ni inyongera ku muryango The Clinton Development Initiative (CDI), wa washinzwe n’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Bill Clinton.

Ubu buryo bwitezweho guhuza abaguzi n'abahinzi bifashishije ikoranabuhanga mu kwishyurana.
Ubu buryo bwitezweho guhuza abaguzi n’abahinzi bifashishije ikoranabuhanga mu kwishyurana.

Uyu muryango wihaye intego yo gufasha abahinzi, baba abahinga ku giti cyabo n’abakorera mu makoperative, yo kubafasha kugira ubuzima bwiza binyuze mu mahugurwa, kubahuza n’amasoko no kubahuza n’abandi bakora muri iki gice cy’ubuhinzi mu Rwanda.

Visa nayo muri aya masezerano ikazagira uruhare rwo gushyiraho uburyo bunoze bwo gutuma kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigenda neza, bityo bigabanye amafaranga ahererekanywa mu ntoki.

Ubu buryo bwashyizweho bitewe n’ubwiyongere bw’ikoreshwa rya telefoni zigendanwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Uretse kugabanya ibyago byo kugendana amafaranga menshi, bizanafasha kwegereza abahinzi amabanki bagire umuco wo kubitsa.

Walker Morris, umuyobozi mukuru wa CDI, yagize ati “Dushyirai ngufu mu kongerera ingufu abahinzi mu Rwanda, tubaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kongera umusaruro wabo, bikabafasha kongera inyungu no kuzamura imibereho yabo.

Ububuryo twakoranyemo na Visa buzatuma ubukungu bwiyongera bunagabanye imihangayiko abahinzi bagiraga. Abahinzi kandi bazahugurwa banahabwe amahugurwa yo kwishyura bifashishije ikoranabuhanga, bibahuze n’ubukungu bwiyongera bw’igihugu.”

Stephen Kehoe, Visi Perezida wungirije muri Visa we yagize ati “Imbogamizi ya mbere yo kongera umusaruro mu bahinzi bikorera ni ukubura igishoro. Iya kabiri ni iyo kuba bakwishyurwa vuba ku musaruro wabo. Dutekereza ko izi mbogamizi zose twazikemura turamutse dushyira kwishyura no kwishyurwa mu ikoranabuhanga tukigisha abahinzi nk’uko ari cyo ubu bufatanye bwagiriyeho.”

Urugero rw’ubu ubu buryo buzakoresha ni nk’igihe umucuruzi yagurishije akaba agomba kwishyurwa cyangwa igihe umuguzi nawe yaguze agomba kwishyura umuhinzi.

Ubu bufatanye buzakorwa mu bice bibiri, naho imbanziriza mushinga yo ikazakorerwa mu turere twa Kayonza na Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka