Burera: Izuba, imvura na COVID-19 byabangamiye ubuhinzi

Abaturage bo mu Karere ka Burera baremeza ko iki gihembwe cy’ihinga kitabahiriye cyane cyane ku gihingwa cy’ibirayi bitunze benshi, nyuma y’uko mu gihe cy’ihinga izuba ryabaye ryinshi, mu ibagara hagwa imvura nyinshi hakubitiraho n’icyorezo cya COVID-19, bituma umusaruro utaba mwiza.

Umusaruro w'ibirayi ngo wabaye muke
Umusaruro w’ibirayi ngo wabaye muke

Nubwo abo baturage bavuga ko bahuye n’icyo gihombo by’umwihariko mu buhinzi bw’ibirayi, abahinze ngo ntibabuze ibibatunga, ariko bakemeza ko batabonye umusaruro uhwanye n’uwo basanzwe babona.

Abaganiriye na Kigali Today bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, bavuga ko bagize igihombo haba ku muhinzi, umucuruzi ndetse no ku muguzi aho ibirayi byeze ari bike n‘ibyo bike bibonetse bigira ibiciro biri hasi aho ikilo kiri hagati y’amafaranga 150 na 200, ariko n’abaguzi ntibaboneke ari benshi kubera ubukene bemeza ko batewe na COVID-19.

Nk’uko bamwe muri bo babitangaza, Ngo aho bezaga toni y’ibirayi harera imifuka ibiri, abandi bakavuga imifuka itatu, uvuze imifuka myinshi akavuga ine ku hasarurwaga toni y’ibirayi.

Muhawenimana Jean Baptiste ati “Twararumbije muri uyu mwaka, imvura yabaye nyinshi birababuka nyuma y’uko izuba na ryo ryacanye bimwe ntibyamera, aheraga toni hari kwera imifuka itarenze itatu”.

Umufuka uba upima ibiro 100 mu gihe toni yo iba ingana n’ibiro 1000.

Twahirwa Simon ati “Ubwo twahingaga izuba ryaratse n’icyameze gikubitana n’izuba ryinshi ku buryo byababutse, aheraga toni y’ibirayi hari kuva imifuka ibiri gusa”.

Nyiransengimana Immaculée ati “Reka ntacyo twavuga, umwaka wa 2020 twari tuzi ko ari ibisubizo none ni ibihombo gusa, aho nezaga toni ebyiri havuye imifuka itarenze umunani ubwo ni imifuka ine ku hantu heraga toni imwe”.

Nubwo abo bahinzi bavuga ko umusaruro wabaye muke, ngo ibihombo byakomeje kwiyongera kuko babuze n’abaguzi aho igiciro kiri hasi cyane kurenza uko byahoze, ngo ugurisha ahabwa hagati y’amafaranga 150 na 180 ku kilo mu gihe uje kugura atanga 190.

Abo baturage bavuga ko nubwo izuba n’imvura byabiciye imyaka, ariko ngo n’icyorezo cya COVID-19 cyabigizemo uruhare aho abaturage batabonye amafaranga abafasha kuba bahaha ibyo birayi ku giciro cyisumbuyeho.

Muhawenimana Jean Baptiste ati “Nubwo ari bike ariko nta n’amafaranga umuguzi atanga kubera ubukene twatewe na COVID-19, umucuruzi araza kurangura wamubwira igiciro akigendera ati njye nabigura nkabigurisha nde? Ugahitamo kubimuhera ku giciro kiri hasi”.

Umwe mu bari baje guhaha ibirayi byo kurya ati “Naje guhaha, bari kunca amafaranga 185 ku kilo cy’ibirayi, nubwo ari make ariko kuyabona na byo ni ikibazo, COVID-19 yateje ubukene”.

Manizabayo Jeannine ucuruza ibirayi mu isoko riri mu gasantere ka Nyarwondo mu mudugudu wa Kabaya ati “Umuhinzi ari mu gihombo kuko agura imbuto imuhenze, abacuruzi natwe turi mu bihombo ni atanu nkorera ku kilo kandi no kubona umuguzi ntibyoroshye, ubu nazindutse ariko bigeze saa sita nta n’ikilo ndagurisha, gusa biruta kwicara mu rugo kuko iyo ncyuye 500 abana ntibaburara”.

Mugenzi we ati “Iyo ndanguye umufuka nungukamo 500 gusa kandi hari ubwo ku munsi udashira, ariko birantunze nduta uwicaye mu rugo, gusa ubucuruzi bwaradindiye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, na we avuga ko umusaruro wagabanutse muri iki gihembwe cy’ihinga, ariko avuga ko nta byacitse aho ibitunga abaturage byabonetse ku buryo nta muturage wakwicwa n’inzara.

Agira ati “Ni byo koko abaturage ntabwo bejeje neza nubwo wenda mwavuganye n’abahinze ibirayi, n’ibishyimbo ntabwo umusaruro wagenze neza ariko nta byacitse ntabwo twavuga ko abaturage bacu barumbije cyane. Ikigaragara n’ubu akazuba katangiye kuva uranyura hirya no hino mu mirima ukabona ibitonore. Ntabwo babonye umusaruro uko bawifuzaga ariko kandi ntabwo wavuga ngo hari inzara, ari ibirayi ari n’ibishyimbo ntabwo ari bibi cyane nubwo hari ibyagabanutseho, ni ikirere kandi ntawe usezerana na cyo”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kudasesagura umusaruro babonye, abasaba kuzigama kugira ngo bazagere mu rindi sarura badahuye n’ikibazo cy’inzara.

Burera ni kamwe mu turere tuzwiho kweza cyane ibirayi mu Rwanda kimwe n’uturere turimo Musanze, Nyabihu na Rubavu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka