Burera: Bagiye guhinga ibigori ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 15

Akarere ka Burera kiyemeje kwita ku gihingwa cy’ibigori nk’icyera cyane muri ako karere, aho mu gihembwe cy’ihinga 2024A, bagiye kubihinga ku butaka buhuje bungana na hegitari 15,200.

Meya wa Burera atangiza igihembwe cy'ihinga 2024A
Meya wa Burera atangiza igihembwe cy’ihinga 2024A

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2024A, aho ku rwego rw’akarere cyatangirijwe kuri site y’ubuhinzi ya Muhande, mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, ku wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, hatewe ibigori ku buso bwa hegitari zirenga eshanu.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Burera, Nshimyimana Jean Damascène, yavuze ku muri iki gihembwe cy’ihinga bashaka ibiryo byinshi, imiryango ikihaza mu biribwa, ariyo mpamvu bagiye gutera ibigori ku butaka buhuje bwa hegitari zisaga ibihumbi 15.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gutegura neza ubutaka bagahinga kuri site zihuje, bifashishije ifumbire y’imborera n’imvaruganda bihagije, bagakoresha n’imbuto nziza, aho akarere kiyemeje kubagezaho ifumbire n’imbuto bihagije kandi ku giciro gito.

Ati “Imbuto irahari ihagije ku biciro byiza bya nkunganire. Mu bihembwe by’ihinga bishize hari ubwo abahinzi bagiraga ikibazo cy’imbuto idahagije, ariko ubu irahari twazanye n’abafatanyabikorwa bayicuruza navuga Tubura na RAB, ku buryo ubu imbuto igera ku baturage mu buryo buhagije, dore ko twamaze no gutegura ubutaka buhuje buzahingwamo ibyo bigori”.

Biteguye gutera ibigori ku butaka buhuje kuri hegitari zigera ku bihumbi 15
Biteguye gutera ibigori ku butaka buhuje kuri hegitari zigera ku bihumbi 15

Uwo muyobozi yibukije abaturage ko mu gihembwe cy’ihinga 2024A, hazagwa imvura idasanzwe y’umuhindo, niho ahera abasaba kwitegura mu buryo buhagije, mu rwego rwo kwirinda ko imyaka yabo yangirika.

Ati “Muri iki gihembwe 2024A, tuzagira imvura nyinshi y’umuhindo kuva mu kwa cyenda kugeza mu kwa cumi n’abiri Ni yo mpamvu dusaba abaturage gucukura imirwanyasuri basibura ibyobo bifata amazi, kugira ngo ya mazi ashobora gutembana imyaka tuyarinde, binajyana no kurinda isuri, turwanya ko hazacika ingangu zitwara imyaka, turinda n’inzu zacu, kuko kurinda imyaka tukarinda n’ubuzima bwacu birajyana”.

Uwo muyobozi yamaze abaturage impungenge zo kweza umusaruro mwinshi ukaba wabura isoko, aho yijeje abahinzi ko abafatanyabikorwa bafite inganda zongerera agaciro uwo musaruro ari benshi, abizeza ko umusaruro wose bazaba bejeje uzabona isoko ku biciro byiza.

Baganirijwe ku mikoreshereze y'ifumbire
Baganirijwe ku mikoreshereze y’ifumbire

Imbuto y’ibigori yatewe ni iy’ubwoko bwa RHMH 1601, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihingwa muri RAB, Izamuhaye Jean Claude, abwira abaturage ko iyo mbuto ari nziza, abasaba kwita ku bihingwa batera kugira ngo bazabone umusaruro mwinshi kandi mwiza, bityo iterambere ryabo rirusheho kwiyongera.

Nyuma yo gutera imbuto abaturage baganirijwe n'ubuyobozi
Nyuma yo gutera imbuto abaturage baganirijwe n’ubuyobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka