Burera: Abahinzi b’ingano batunguwe no kumva ko ibiganogano nabyo ari imari

Abahinzi b’ingano bo mu karere ka Burera barashishikarizwa guhinga ingano mu buryo bwa kijyambere, kuko usibye kuguriha umusaruro n’ibisigazwa by’izo ngano bita “ibiganagano” bazajya babigurisha ku ruganda ruzajya rubikoramo amatafari y’ubwubatsi.

Abahinzi bahawe aya makuru kuwa kane tariki 12/3/2015, ubwo hatangizwaga igihembwe k’ihinga 2015B mu murenge wa Ruhunde mu karere ka Burera, ahahinzwe ingano ziri ku buso bwa hegitari 44.

Ibiganogano nk'ibi nibyo bizajya bikorwamo amatafari.
Ibiganogano nk’ibi nibyo bizajya bikorwamo amatafari.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, wari witabiriye uwo muhango yabwiye abo bahinzi ati “Ibiganogano, bimwe mwajyaga musiga mu mirima, bikaborera mu mirima, bigapfa ubusa byabagoye, byabonewe igisubizo na leta y’u Rwanda. Kashi (amafaranga) zigiye kuboneka mu biganogano.”

Ibi kandi byemezwa na Zamuhaye Jean Claude umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu ntara y’amajyaruguru. Avuga ko uruganda rwitwa Strawtec Building Solutions ari rwo ruzajya rugurira abo bahinzi “ibiganogabo”.

Agira ati “Bahinge ingano nyinshi, bya biganogano tuzabishyire hamwe, hanyuma tubahuze n’urwo ruganda.”

Urwo ruganda ruri kubakwa mu mujyi wa Kigali ruteganyijwe ko ruzatangira imirimo yarwo mu kwezi kwa 05/2015.

Abahinzi bacyumva ayo makuru baratunguwe bagaragaza ibyishimo. Munyakaragwe Charles agira ati “Turabyishimiye cyane! Cyane cyane ibyo biganogano kurushaho! Ibindi twagurishaga ariko ibiganagabo byadupfiraga ubusa cyane twabitabaga, bikabora, bikazaba ifumbire!”

Uruganda Strawtec Building Solutions nirutangira gukora amatafari mu biganogano, ikilo kimwe cy’ibiganogano kizajya kigurwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 27 na 30, bitewe n’ubwiza bifite.

Ikindi ngo ni uko umurima usaruweho toni imwe y’ingano, uvamo ibiro bibarirwa muri 800 by’ibiganogano.

Ibi bizatuma umuhinzi w’ingano arushaho kwiteza imbere kuko azajya agurisha umusaruro w’ingano ku giciriro cyiza mu nganda zitunganya ibikomoka ku ngano mu Rwanda kandi anagurishe ibyo biganogano.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka