Bugesera: JICA iraha abahinzi imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA) kiraha abahinzi b’umuceri bo mukarere ka Bugesera imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje ndetse igatanga umusaruro wikubye inshuro eshatu kuwo babonaga ndetse ukanabigisha uburyo bushya bwo guwuhinga.

Abahinzi barahabwa umuceri urwanya ubukonje wavuye muri Australia wa IR 7930 wo mu bwoko burerebure, imbuto yerera iminsi 150 bitewe n’ubukonje n’ikirere.

Uyu muceri batera ingemwe ebyiri cyangwa eshatu bakirinda gutera nyinshi nk’uko bitangazwa n’ushinzwe igenzura n’iyamamazabuhinzi muri JICA mu turere twa Bugesera na Ngoma, Zetsugaku Kurita.

Yagize ati “mu Rwanda hahingwaga imbuto yo mu bwoko bwa Yen, iya buryohe, Kyeena na Kccma zose zikaba zigiye zitandukanye. Ariko iyi mbuto nshya tubazaniye itanga umusaruro wikubye inshuro eshatu”.

Imbuto nshya y'umuceri yihanganira ubukonje.
Imbuto nshya y’umuceri yihanganira ubukonje.

Agoronome Gashongore Isaie, umukozi mu mushinga ukurikirana ubuhinzi bw’umuceri mu ikipe y’umushinga wa RAB na JICA, avuga ko izi mbuto zinikwa mu mazi mu gihe cy’amasaha 48, zikurwamo zigashyirwa mu muti wica udukoko , nyuma zikanikwa ukumira aho.

Nyuma yahoo zihumbwika iminsi 21, zibanza gutwikirwa, zamera zigatwikururwa, abahinzi bakazikurikirana, bakazivomerera. Abahinzi bahita batunganya imirima izahingwamo umuceri kugira ngo imbuto zitazarengerana kuko iyo zidaterewe igihe zirumba.

Gashongore avuga ko ibibazo bigaragara mu buhinzi bw’umuceri birimo ibyonnyi, isazi y’umuceri, uburima na cyumya iterwa n’udukoko tw’ibihumyo akenshi tuza mu gihe haje ubukonje n’imvura nyinshi.

Nyuma yo kuyigemura abahinzi basabwa no kuyikurikirana.
Nyuma yo kuyigemura abahinzi basabwa no kuyikurikirana.

Mu gihe abahinzi babonyemo ibyo bibazo, bihutira kubwira agoronome akabagira inama, izishobora kurwanywa zigakumirwa.

Abahinzi nabo bagaragaje ko bishimiye iyo mbuto harimo kugaragaza ibibazo byo kurumba mu buhinzi bw’umuceri ariko kuri ubu byabonewe umuti.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka