Buffett yagarutse mu Rwanda gutaha ibikorwa byo kuvomerera imyaka

Nyuma y’amezi atatu avuye mu Rwanda, umuherwe w’Umunyamerika Howard Graham Buffett, yagarutse aje gutaha umurima w’icyitegererezo wa hegitari 40.

Uwo murima uzajya ukorerwamo ubushakashatsi ku mbuto zitandukanye kandi usukirwa hakoreshejwe uburyo bugezweho.

Umuherwe Howard Graham Buffett mu Rwanda gutaha umushinga w'ubuhinzi bugezweho.
Umuherwe Howard Graham Buffett mu Rwanda gutaha umushinga w’ubuhinzi bugezweho.

Washyizweho hifashishijwe igice kimwe cy’inkunga ya miliyoni 500$ yatanzwe n’umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffett agamije kuzamura ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda.

Uherereye i Nasho mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, ukazajya ufasha abahinzi gusobanukirwa ibijyanye n’ubuhinzi bugezweho bukorwa hifashishijwe kuvomerera imyaka.

Inkunga ya Buffet igamije kuzamura umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu bikorwa byo gusukira imyaka, kwigisha abantu ubuhinzi bwa kijyambere no kongera ingufu z’amashanyarazi .

Muri Nzeri 2015, Buffett yasuye umushinga wa mbere wo kuvomerera imyaka k’ubuso bwa hegitari 1200 uri i Nasho.

Kigali Today yamenye ko uwo mushinga umaze gutwara abarirwa myri miliyoni 350FRW, bikaba biteganijwe ko ayo mafaranga aziyongera kuko hari azakoreshwa mu bikorwa byo kwimura abantu kugira ngo haboneke ubuso buhagije bwo kuvomerera imyaka.

Inzu zirenga 52 (four in one) zizatuzwamo abaturage zigiye kuzura, naho umushinga wo kuvomerera ukazakorwa hifashishijwe umuyoboro w’amashanyarazi wa 15Kv. Amasezerano yo gushyira imiyoboro y’amashanyarazi muri Nasho nay o ngo yamaze gusinywa.

Biteganijwe ko umushinga wo kuvomerera imyaka wa Nasho uzifashisha imashini 62 zisukira, ukazaba watangiye bitarenze Werurwe 2016. Uwo mushinga ukazatwara miliyoni 24 z’amadorari.

Buffet ubwo yari mu Rwanda muri Nzeri 2015.
Buffet ubwo yari mu Rwanda muri Nzeri 2015.

Mu yindi mishanga izashorwamo inkunga yatanzwe na Buffet, harimo umushinga u Rwanda ruteganya wa kubaka ishuri mpuzamahanga ry’ubuhinzi, rikazaba ari ishuri rya mbere riri kuri urwo rwego muri Afurika.

Kaminuza ya Penn muri Amerika yasinye amasezerano yo gukora inyigo y’uko iryo shuri rizaba rimeze yohereje umushinga b’ibanze ku itariki 11 Ukuboza 2015, Kugira ngo batangire akazi.

Kaminuza ya Nebraska- Lincoln na yo yo muri Amerika yatangiye guhamagarira abanyeshuri bashaka impamyabushobozi zo ku rwego rwa kaminuza ko bakwandika basaba . Buffett azatanga buruse 250 “250 scholarships” ku banyeshuri b’Abanyarwanda bazajya kwiga ibijyanye n’ubuhinzi.

Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa byo kuvomerera imyaka mu Rwanda, biteganijwe ko ku cyumweru itariki 20 Ukuboza 2015 mu gitondo, Buffett azasura site ya Nasho, nyuma y’aho ajye gusura iya Karama mu Karere ka Bugesera ahagana saa munani z’amanywa .

Muri Nzeri 2015, ubwo Buffet yari mu Rwanda yabwiye Kigali Today ko kuba yarahisemo gutera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’ubuhinzi, atari ibintu byamugwiririye.

Yagize ati “U Rwanda ni cyo gihugu ku mugabane w’Afurika numva nakoreramo umushinga ukomeye nk’uyu kubera impamvu zitandukanye.”

Muri izo mpamvu avugamo kuba Leta y’u Rwanda imushyigikira, kuba u Rwanda ari igihugu gifite umutekano, iya gatatu akaba ari uko umushinga we ugoye ukaba usaba ubufatanye kandi ngo akaba ari nta handi yabubona nko mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mutubwure uko wakwiyandikisha muri Nebraska Lincoln kuri za scholarship za buffet

arcene yanditse ku itariki ya: 26-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka