Biyemeje kurandurana insina na kirabiranya kuko yabahombeje

Abaturage bo mu kagari ka Icyeru mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye, biyemeje kurandura burundu indwara ya kirabiranya igaragara mu nsina. Impamvu ni ukubera ko yabahombeje ubu bakaba batakigera mu rutoki kandi ahanini ari rwo bakuragaho amafaranga.

Marie Rose Iyamuremye, umwe mu bahinzi b’urutoki muri aka gace, yafashe umwanzuro wo kurandura urutoki rwe rwose akimara gusarura ibishyimbo yaruhinzemo. Avuga ko azategereza imyaka ibiri kugira ngo iyi ndwara ishire mu butaka, abone guhinga insina za fiya kuko ari zo zagaragaye ko zidapfa gufatwa n’iyi ndwara.

Igitoki kera ku nsina irwaye kirabiranya kiba gifite igitima gikomeye kandi gisa n'ikirimo amashyira.
Igitoki kera ku nsina irwaye kirabiranya kiba gifite igitima gikomeye kandi gisa n’ikirimo amashyira.

Uyu mwanzuro yawufashe nyuma yo kugendererwa n’abafashamyumvire ku mihingire y’urutoki, kuri uyu wa Gatanu tariki 7/3/2014. Aba bafashamyumbire baturutse mu duce dutandukanye tw’igihugu baje kwigisha abaturage bo mu karere ka Huye uko iyi ndwara irwanywa.

Hari nyuma kandi yo kubona ko aho iyi ndwara yagereye mu rutoki rwe, yagerageje kuyirwanya nyamara ntabigereho, none akaba atakibasha kurubonamo amajerekani agera kuri atanu yarubonagamo uko yenze.

Iyi nsina ifite amababi asa n'ayababutse yafashwe na kirabiranya.
Iyi nsina ifite amababi asa n’ayababutse yafashwe na kirabiranya.

Anastase Gatera, undi muhinzi w’urutoki na we wafashe iki cyemezo, avuga ko kuva aho kirabiranya igereye mu gace atuyemo yari yafashe uyu mwanzuro ariko atinzwa no kubona ifumbire kandi ubu ngo yarayibonye.

Ati “Kera twanywaga umutobe, tukanywa urwagwa rwiza ruturutse ku nsina twihingiye ariko ubu byabaye amateka. Ni yo mpamvu nafashe umwanzuro wo guhinga za fiya. Ibi kandi njya mbibwira n’abaturanyi banjye kuko mbona nta bundi buryo bwo kuzongera kweza ibitoki. Kirabiranya yaducyuje umunyu.”

Cyprien Mutwarasibo, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere na we ati “twafashe ingamba yo kutajenjeka, urutoki kirabiranya igaragayemo tukayirwanya twivuye inyuma, ntabyo kurandura insina imwe imwe, kuko ukuramo imwe iyo bituranye ikaba yanduye.”

Hashize imyaka igera kuri itatu indwara ya kirabiranya ivugwa ku nsina zo mu mu duce tumwe na tumwe two Murenge wa Mukura ho mu Karere ka Huye.

Abaturage bo mu Kagari ka Icyeru bavuga ko yabanje mu kagari ka Buvumo (aha ni hakurya y’aho batuye), isiga ihaciye urutoki, bukeye igera mu kagari ka Bukomeye, none ubu na bo ngo baragenderewe.

Iyo iyi ndwara ifashe insina, ibirere byayo birarabirana nk’ibyamenweho amazi ashyushye, inguri ikabora, ndetse n’igitoki kijeho kigasa n’icyanetse kandi kitarera, watema amabere ugasanga afite igitimatima gikomeye kandi gisa n’ikirimo amashyira.

Iyi ndwara ngo yakomeje gukwirakwira bitewe n’uko abantu batitabiriye kuyirwanya uko bikwiye. Ngo batemaga insina yafashwe nyamara ntibayirandurane n’inguri, rimwe na rimwe ntibace imyanana y’insina wenda zafashwe kandi iyi ari imwe mu nzira yanduriramo ijyanywe n’inzuki zihova ku myanana ndetse n’inyoni ziva ku bitoki bimwe zijya ku bindi.

Aba baturage bivugira ko batitaga no ku isuku igirirwa ibikoresho nk’amasuka n’imihoro byakoreshejwe ku nsina yanduye, nyamara byakwanduza indi bikoreshejweho. Gukuraho iyi ndwara, ngo ni ukubicisha ku muriro umuntu akimara kubikoresha ku nsina zirwaye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka