Biteze umusaruro utubutse ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo

Urubyiruko rwarangije kaminuza mu by’ubuhinzi no kongerera agaciro ibibukomokaho ndetse rukaba ubu ruri mu buhinzi, ruvuga ko rwiteze umusaruro utubutse ku bihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO), mu gihe bizaba byemewe gukoreshwa mu Rwanda, bityo n’ikibazo cy’inzara kikagenda nka nyomberi.

Hakenewe ikoranabuhanga ryakongera umusaruro
Hakenewe ikoranabuhanga ryakongera umusaruro

Uru rubyiruko nyuma yo guhugurwa kuri iryo koranabuhanga rya GMO (Genetically Modified Organisms), rwasanze rifite akamaro kanini mu buhinzi, kuko rituma haboneka umusaruro mwinshi ku butaka buto kandi umuntu yashoye bike, bityo bakumva ko bizabaha inyungu iri hejuru ugereranyije n’iyo babonaga bahinga imbuto zisanzwe.

Niyireba Cecile, ushinzwe iyamamazabuhinzi mu kigo cy’urubyiruko cyitwa YEAN, avuga ko nk’umuntu usanzwe mu buhinzi, yakiriye neza iryo koranabuhanga kuko hari byinshi rizaba rije gukemura.

Agira ati “Niba tubonye imbuto zihanganira imihindagurikire y’ikirere, zihanganira ibyonnyi bitandukanye duhora duhanganye na byo, bidusaba gutera imiti myinshi, nta kabuza ko umusaruro uzaba mwinshi. Ibyo bizakemura ikibazo cy’inzara yugarije benshi ku Isi no mu Rwanda, kandi umuhinzi akore yunguka”.

Arongera ati “Nkanjye maze imyaka myinshi mpinga ibishyimbo, ariko umusaruro mbona uri hasi ngereranyije n’ubutaka mpingaho. Nkurikije ibyiza by’iri koranabuhanga rya GMO, aho nasaruraga ibiro 400 by’ibishyimbo, nshobora kuhasarura na toni ebyiri kandi nashoye amafaranga make, urumva ko ari inyungu iri hejuru. Nkaba nkangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi, rwitegura ubukire kubera iri koranabuhanga”.

Niyireba Cecile wa YEAN
Niyireba Cecile wa YEAN

Mugenzi we Innocent Nizeyimana wo mu kigo cya Agriresearch Unguka Ltd, gikora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi, avuga ko kuri we iri koranabuhanga ryatinze kugera mu Rwanda, akurikije ibyo baryitezeho.

Ati “Uko iminsi ihita ni ko umubare w’abaturage ugenda wiyongera kandi ubutaka bwo ntibwiyongera na mba, mu gihe abo bantu bose twe nk’abahinzi tugomba kubabonera ibyo kurya. Ikoranabuhanga rya GMO rero rizaba ari igisubizo, kuko imbuto ritanga zikorwa hagendewe ku kibazo gihari, cyaba icy’indwara, icy’ifumbire, icy’imvura nke cyangwa irengeje urugero, izi mbuto zirabyihanganira zikera neza. Ahubwo iri koranabuhanga riradutindiye”.

Icyo uru rubyiruko ruhurizaho, cyane ko rukora ubushakashatsi rukanasoma ubwakozwe n’inzobere muri uru rwego, ni uko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo nta ngaruka bigira ku buzima bw’umuntu, bityo ko rwifuza ko ababishinzwe bakora ibishoboka bikagera mu Rwanda.

Nigena Violette, Umunyamabanga wa Agriresearch Unguka Ltd, ahamya ko umusaruro uva mu buhinzi uyu munsi, utagendanye n’ubwiyongere bw’Abanyarwanda bityo ko hakenewe igisubizo.

Ati “Abanyarwanda ubu bageze muri Miliyoni 13, kandi turakomeza kubyara, urumva ko umubare tuzaba tugezeho muri 2050 uzaba uri hejuru cyane. Kugeza ubu dufite ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, ni ngombwa rero ko dukoresha GMO tukabona umusaruro utubutse, bityo abantu bose bakabona ibibatunga kandi bihagije”.
Akomeza avuga ko ubushakashatsi bakora ari ubutuma abahinzi bongera umusaruro, bityo ko GMO na yo izaba inyongera nziza babagezaho, bagahinga bunguka kandi batangiza ibidukikije.

Nigena Violette ahamya ko GMO zikenewe mu kurwanya inzara
Nigena Violette ahamya ko GMO zikenewe mu kurwanya inzara

Dr Athanase Nduwumuremyi, umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB), akaba anakuriye umushinga ukurikirana iby’iryo koranabuhanga mu Rwanda (OFAB), ahamya ko guhugura urubyiruko ruri mu buhinzi ari ingenzi.

Ati “Guhugura urubyiruko ni ngenzi kuko rufite imbaraga, bityo rukihutisha ubutumwa bukagera kuri benshi mu gihe gito. Aba rero basanzwe bari mu buhinzi, ibi turimo babyumva vuba, cyane ko byanagaragaye ko basoma bakishakira amakuru, kandi bakabasha kuyasakaza byihuse bifashishije ikoranabuhanga. Umushinga wa GMO uzamara igihe kirekire kuko tugomba kugaburira abantu benshi, ni ngombwa rero ko urubyiruko rubyinjiramo”.

Kugeza ubu mu Rwanda nta bihingwa byahinduriwe uturemangingo bihari, kubera ko itegeko ribigenga ritarasohoka, ariko ubushakashatsi bwo bwaratangiye, aho ubu burimo gukorwa ku myumbati, hakaba harabonetse n’uruhushya rwo kubukora ku birayi.

Dr Athanase Nduwumuremyi asobanurira urwo rubyiruko iby'ikoranabuhanga rya GMO
Dr Athanase Nduwumuremyi asobanurira urwo rubyiruko iby’ikoranabuhanga rya GMO
Urubyiruko ruhamya ko GMO nta ngaruka zigira ku buzima bw'umuntu
Urubyiruko ruhamya ko GMO nta ngaruka zigira ku buzima bw’umuntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko bavuga ko ibi biribwa byahinduriwe uturemangingo bitera cancer?

iganze yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Mbere yuko igihingwa cyahinduriwe uturemangingo icyo aricyo cyose cyemererwa guhingwa, gikorerwa isuzumwa rikomeye ry’umutekano n ’inzego zibishinzwe. Iryo suzuma riba ririmo gusuzuma ingaruka zishobora kugira ku buzima bwa muntu, harimo na cancer .

Ubushakashatsi bwinshi bwerekanye ko ibihingwa byahinduriwe uturemangingo byemewe gukoreshwa kuko bifite umutekano ku mirire kandi ntibyongera ibyago bya cancer.

Eric TWAMBAJIMANA yanditse ku itariki ya: 18-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka