Barembejwe n’imisundwe ibinjira ikababuza guhinga umuceri

Abahinzi b’umuceri bo mu mirenge ya Kilimbi na Macuba mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bugarijwe n’imisundwe kubera ko bahingisha ibirenge batikingiye.

Aba bahinzi bavuga ko gukora mu bishanga nta kintu kibakingira mu birenge bafite, bituma utu dusimba twitwa imisundwe tubinjira, kudukuramo bikagorana kandi ko abantu batari bake batakibasha kugenda kubera kwinjirwa na yo.

Aba baturage babwiye ubuyobozi ko bugarijwe n'imisundwe.
Aba baturage babwiye ubuyobozi ko bugarijwe n’imisundwe.

Kadihira Ezechiel utuye mu Murenge wa Kilimbi, asaba Leta kubashakira ibikoresho byo kwikingira kuko abenshi batakiva mu nzu ngo bagire icyo bikorera bitewe no kwinjirwa n’imisundwe.

Agira ati “Niba nta gikozwe ngo tubone ibikoresho, ubuzima bwacu buri mu kaga. Hari benshi batakibasha kugenda kubera kwinjirwa n’imisundwe. Iyo wakwinjiye, uwukuzamo umuhoro cyangwa icyuma ukaba uramugaye burundu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bahizi Charles, avuga ko iki ari ikibazo gikomeye mu Rwanda hose, gusa akavuga ko nk’akarere bagiye kwicara bakareba icyo bamarira abaturage babo.

Ati “Abahinzi b’umuceri ni benshi. Barahinga amazi akabarengera ku buryo bahakura indwara zitandukanye, tuzareba uburyo twabishyira mu ngengo y’imari tukaba twabagurira ibikoresho ariko tukarinda abaturage bacu.”

Abayobozi bavuga ko bazabikorera ubuvugizi, byaba ngombwa bikajya mu ngengo y'imari.
Abayobozi bavuga ko bazabikorera ubuvugizi, byaba ngombwa bikajya mu ngengo y’imari.

Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, avuga ko kwinjirwa n’imisundwe mu kaguru akenshi bitera uburwayi, amaguru akabyimba akaba yazamo indwara zitandukanye nka kanseri. Cyakora, ngo iyo byavuwe kare birakira.

Ati “Akenshi abaturage baza kwivuza imisundwe yabinjiye hashize iminsi baratinze, ugasanga amaguru yarabyimbye, bikabaviramo ubumuga bw’igihe kirekire; ugasanga amaguru yabaye imidido (abyimbye). Ntabwo byahita byica umuntu ariko aramugara igihe kirekire cy’ubuzima bwe.”

Nta mubare uzwi w’abamaze kwinjirwa n’imisundwe ariko abaturage bavuga ko ari ikibazo kibakomereye mu kazi bakora mu bishanga umunsi ku munsi.

Imisundwe ni udusimba tuba mu gishanga ahantu hari isayo, tugakunda kwinjira mu mubiri w’umuntu akenshi ku maguru. Kudukuramo biragorana kuko akenshi bisaba kubaga aho kinjiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka