Mu mpera z’Ukwakira 2015, ni bwo Sosiyete y’Abashinwa yayobeje amazi y’uruzi rw’Akanyaru mu rwego rwo gukora ikiraro cya Rwabusoro gihuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza, maze bituma amazi yiroha mu gishanga yangiza imyaka y’abaturage.
Bimenyimana Dieudonne, umwe mu baturage bangirijwe imyaka, avuga ko yangirijwe imyaka irimo ibishyimbo, soya ndetse n’umuceri ariko akaba nta kintu na kimwe yahawe cy’indishyi.
Nyirakagorama Damarise agira ati “Ubu mfite abana bagomba kujya ku ishuri, ariko nta kintu na kimwe mfite. Ubu ndibaza icyo nakora cyanyobeye kandi nari kugobokwa n’iyi myaka none amazi yarayitwaye.”
Uretse abaturage ku giti cyabo, ayo mazi yangije umuceri wa Koperative Urumuri Nyarugenge ku buryo ngo yabateje igihombo kingana na miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga w’iyo koperative, Habineza Emmanuel.
Habineza agira ati “Twari dufitemo umuceri uhinze kuri hegitari 120 ukaba wari ugeze hagati ugiye kurindwa utarera neza, amazi aba arawujyanye, tukaba twarateganyaga gusaruramo asaga miliyoni 60 ariko ubu nta kintu na kimwe twabonye.”
Abaturage bavuga ko bagejeje ikibazo cyabo ku nzego zinyuranye kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2015. Umurenge wa Nyarugenge ukaba ufite urutonde rw’abangirijwe imyaka basaga 100, utabariyemo abo muri koperative Urumuri 923.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko ikibazo ari bwo kikigera ku karere.
Ati “Abaturage baratwandikiye batubwira ko ibyo bumvikanye na sosiyete y’Abashinwa ikora icyo kiraro itabyubahirije na twe tukaba tugiye gufatanya n’ikigo RTDA maze turebe uburyo cyakemuka.”
Uretse kwishyurwa imyaka yangiritse, abaturage barifuza ko ibikorwa byo kubaka ikiraro cya Rwabusoro byakwihutishwa, maze amazi agasubira mu nzira yayo, bityo bakongera bagahinga mu gishanga kuko kudahingamo birimo kubateza ubukene.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|