“Bacterial spot” ni bimwe mu bitubya umusaruro ku nyanya, ku ntoryi no ku nsenda

Indwara y’ibibara (bacterial spot) ku mababi y’inyanya, urusenda, intoryi, pavuro n’ibindi iterwa na bacterie yitwa “Xanthomonas compestris pv. Vesicatoria” ikwira cyane mu gihe cy’imvura.

Iyi bagiteri ishobora kuba mu mbuto, mu butaka no mu bisigazwa by’ibihingwa. Igaragazwa n’ibibara biza ku ruti, ku mbuto no ku mababi. Ku ruti no ku mababi ibyo bibara biba ari bito. Bigenda bikura bikaba binini ari nako bigenda bizengurukwa n’ikibara cy’umuhondo kandi bikagenda byiteranya.

Amababi ahinduka ikigina. Ku mbuto ibibara bigaragara ku zitarahisha kuko ubwandu buca mu twoya tuba ku rubuto rubisi gusa. Ibyo bibara bitangira bisa umukara bimeze nk’ibizengurutswe n’amazi n’ikibara cy’umweru.

Ibimenyetso bya bacterial spot ku mababi no ku mbuto.
Ibimenyetso bya bacterial spot ku mababi no ku mbuto.

Uko bikura bigenda bihinduka ikigina bikamera nk’ibiheri bicukuye hagati nk’uko tubikesha igitabi cya NAEB kivuga ku byonnyi n’indwara by’imboga n’imbuto.

Mu kurwanya iyi bagiteriya, umuhinzi agomba gutera imbuto itarwaye, agomba kudasimburanya inyanya n’urusenda cyangwa intoryi mu murima. Agomba kudakata amababi n’intoryi kuko byongera ubwandu.

Mu burwayi umuhinzi agomba gukoresha imiti irimo copper/cuivre nka oxychlorure de cuivre.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka