Abayobozi ba COOTHEMUKI basabwe guhagarika kwishyuza abahinzi inguzanyo batazi ibyayo

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana, yasabye abayobozi ba koperative ihinga icyayi yo mu karere ka Nyaruguru, Coothemuki, guhagarika kwishyuza abahinzi inguzanyo ya banki yakoreshejwe nabi na bamwe muri abo bayobozi.

Icyo kibazo cyagiye ahagaragara ubwo abo bahinzi bakigezaga kuri Minisitiri, bavuga ko barimo kwishyuzwa ku ngufu inguzanyo yahawe iyo koperative ariko bakaba batazi ibyayo.

Icyo kibazo kandi cyari giherutse kugaragara muri raporo ya 2016-2017 y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, hanyuma Komisiyo y’ubukungu mu Nteko ishinga amategeko isaba abo bireba ko cyakemuka byihuse.

Muri 2016, iyo koperative yafashe inguzanyo ya Miliyari 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) izishyurwa mu myaka 10, ku nyungu iri mu byiciro bitatu ari byo 8%, 15.5% na 16.5%.

Iyo nguzanyo yari yasabiwe kuzamura imirimo mu buhinzi bw’icyayi kiri kuri ha 1,200 cy’abanyamuryango 1,100, ariko 800 muri bo ni bo bayakoresheje uko bikwiye ku buso bwa ha 776, abasigaye imirima yabo ingana na ha 424 barayihorera maze amafaranga bayakoresha ibindi.

Abahinzi rero bagombaga kwishyura banki mu myaka itatu ishize miliyoni eshatu buri kwezi aturutse mu musaruro wabo, kandi hari abo imirima yabo yafashwe nabi bituma umusruro ugabanuka.

Mukamisha Jeanne wo muri iyo koperative, yabajije Minisitiri Mukeshimana impamvu bishyuzwa amafaranga batahawe.

Yagize ati “Kuva umusaruro wacu wananirwa kwinjiza amafaranga yakwishyura inguzanyo ya Banki, byashyize umutwaro kuri koperative ku buryo ubu ibirarane n’amande byazamutse bikaba bigeze kuri miliyoni eshatu.

Ariko se, kuki dusabwa kwishyura amafaranga 43 kuri buri kilo tugurishije yo kwishyura, mu gihe nta mafaranga yo kuri iyo nguzanyo twahawe”?

Asubiza kuri icyo kibazo, Minisitiri Mukenshimana yavuze ko umuhinzi yafashwe uko atagombye gufatwa bityo ko icyo kibazo kigomba gukemuka byihuse.

Ati “Turashaka ko muduha urutonde rw’abakekwaho ubwo burigaganya turugeze kuri BRD ibikurikirane. Nibinasaba ko dufatira imitungo yabo tuzabikora ariko abahinzi bareke kwishyura ibyo batakiriye”.

Ku kibazo cy’iyo nguzanyo, Perezida wa Coothemuki, Aloys Ndashimye, yahishuye ko urutonde rw’abakekwa rwagejejwe ku rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ariko bakaba barisobanuye bavuga ko icyo kibazo cy’imicungire mibi y’inguzanyo cyatewe nuko nta ruganda bari bafite hafi.

Ndashimye ati “Ubwo twahabwaga inguzanyo nta ruganda rwari ruhari rwo kugurishaho umusaruro, twawugurishaga ku yandi makoperative. Bivuze ko amafaranga yigiraga mu zindi nganda”.

Iyo koperative ubu yabonye uruganda ikaba iteganya kwishyura BRD nibura miliyoni 100, Ndashimye akavuga ko bemeranyijwe amafaranga buri munyamuryango azatanga kuko bireba koperative yose.

Minisitiri Mukeshimana yanenze iyo koperative kuba ari yo ifite umusaruro uri hasi mu makopertive 17 yo mu Rwanda ahinga icyayi, kuko yo ubu isarura ibiro 800 kuri ha mu gihe izindi ubu zigeze ku musaruro wa toni 15 kuri ha.

Icyakora Ndashimye we yavuze ko umusaruro wa koperative yabo ugeze kuri toni 1.5 kandi ko uzakomeza kuzamuka kuko n’ibiti by’icyayi bigenda byiyongera.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi (NAEB), Issa Nkurunziza, avuga ko hari ibirimo gukorwa ngo umusaruro w’icyayi wiyongere muri Nyaruguru.

Ati “Mu gukemura ikibazo cy’umusaruro w’icyayi muri Nyaruguru cyane cyane muri Coothemuki, NAEB yatanze imbuto z’icyayi 88.000 zigomba guhingwa kuri ha 63 z’iyo koperative.

Hari kandi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 450 azatangwa mu byiciro, azakoreshwa mu kugura toni 110,000 z’ifumbire izahabwa abahinzi mu myaka itanu iri imbere”.

Ibibazo by’iyo koperative byagarutsweho ku wa kabiri taliki 5 Ugushyingo 2019, ubwo Minisitiri Mukensimana yatangizaga igikorwa cyo gutera icyayi mu gihembwe cy’ihinga A cya 2019, umuhango wabereye mu murenge wa Kivu muri Nyaruguru, hakaba haranakozwe umuganda rusange wibanze ku gutera icyayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka