Abahinzi bavuga ko bakomeje kubura ishwagara

Abahinzi bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko bakomeje gutegereza ko ishwagara amaso akaba yaraheze mu kirere.

Aba bahinzi bavuga ko ubundi ishwagara ari inyongeramusaruro iterwa mu gihe bagitangira guhinga bagaterana n’imbuto nyamara bakaba baramaze guhinga mu gihe bagitegereje ko iboneka.

Abahinzi bavuga ko bategereje ishwagara amaso agahera mu kirere
Abahinzi bavuga ko bategereje ishwagara amaso agahera mu kirere

Abahinzi bavuga ko kubona ishwagara byabagoye cyane bakaba basa n’abarangije gutera imyaka mu mirima itarabageraho kandi ubundi ngo bigendana. Bakavuga ko bibateye impungenge zikomeye, mu buryo kwizera ko bashobora kuzeza imyaka yabo nk’ibisanzwe bitoroshye.

Munyekawa Jean Paul umucuruzi w’inyongerausaruro mu murenge wa Bushenge, avuga ko bategereje ishwagara mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri nyamara bagaheba, ndetse bamwe bakaba barifashe biyemeza kutazayigura niramuka ibonetse kuko babonye abari bishyuye amafaranga y’ishwagara batarayibonye.

Agira ati “Ubundi ishwagara iboneka mbere y’uko batera none itera rirasa nk’irirangiye, hari abaturage bari batanze amafaranga ngo ibagereho none yaratinze ndetse abandi bacitse intege ku buryo batazayigura kuko n’abayisabye bayibuze”.

Imyaka igeze igihe cy'ibagara ishwagara itagaragera ku bahinzi
Imyaka igeze igihe cy’ibagara ishwagara itagaragera ku bahinzi

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamasheke, Sengambi Albert, avuga ko ishwagara itaragera ahantu hose ariko ko ushinzwe kuyizana bamusabye ko avugana n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge akareba uko mu gihe cya vuba ishwagara yaba yageze ku bahinzi.

Agira ati “Turizera ko abahinzi benshi ari abataratera barindiriye ishwagara ngo baterane, ndetse n’abateye bazayigumana bayikoreshe ubutaha, habayemo ikibazo cyo kuyigeza mu mirenge ariko twasabye uyizana gushaka amakamyo mato ajyanye n’imihanda ya hano ku buryo mu cyumweru kimwe abahinzi baba babonye ishwagara”.

N’ubwo abahinzi bavuga ko babuze ishwagara yo gutera ndetse bamwe bari bamaze no gutanga amafaranga yabo, bemeza ko imbuto yabagereraho igihe ndetse bakaba biteze kuzabona umusaruro ugereranyije, mu gihe imvura yakomeza kugwa neza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka