Abahinzi barakangurirwa kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irakangurira abaturage bo mu karere ka Rulindo kubyaza umusaruro amaterasi y’indinganire mu kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana yasabye abahinzi gukorana ingufu, bagakura amaboko mu mifuka bagakora bivuye inyuma bakabyaza umusaruro amaterasi y’indinganire afata ubutaka bw’ahahanamye.

Minisitiri Dr. Mukeshimana Gerardine n'abashyitsi baha abana igikoma kiva mu byo abahinzi bahinga mu materasi y'indinganire harimo n'ibigori.
Minisitiri Dr. Mukeshimana Gerardine n’abashyitsi baha abana igikoma kiva mu byo abahinzi bahinga mu materasi y’indinganire harimo n’ibigori.

Ayo materasi yubatswe ku nkunga y’umushinga LWH (Land Husbandry, Water Harvesting and Hillside Irrigation), ukorera muri aka karere ibikorwa byo gufata neza ubutaka, kuhira imyaka no kubungabunga amabanga y’imisozi biterwa inkunga na Banki y’isi.

Kuwa gatatu tariki 13 Mutarama 2016 abayobozi batandukanye bari bari bakoreye urugendo muri aka karere mu mirenge ya Buyoga, Cyinzuzi na Burega, mu rwego kureba aho kubungabunga bigeze.

ifoto y'urwibutso ya minisitiri w'ubuhinzi hamwe n'abahinzi bo mu ma terasi berekana umusaruro wa bimwe mu byo bahinga.
ifoto y’urwibutso ya minisitiri w’ubuhinzi hamwe n’abahinzi bo mu ma terasi berekana umusaruro wa bimwe mu byo bahinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, yasabye abahinzi ko batagomba gupfusha ubusa amahirwe bahawe. Ati “mugomba gukora cyane kugirango icyerekezo 20-50 muzakigeremo muhagaze neza mu bukungu butajegajega.”

Nyirahabimana Annonciata umwe mu baturage bafashijwe n’aya materasi utuye mu Murenge wa Buyoga, yavuze ko ayo materasi yaje ari igisubizo ku bukungu bw’ingo zabo.

Ati “Ubu dusigaye duhinga tukeza, kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri. By’umwihariko igihingwa cy’ibigori kirera cyane ifu yabyo tuyiryamo ubugari, ndetse n’abana basigaye banywa igikoma byoroshye tukarwanya imirire mibi.”

Abahinzi bamuritse umusaruro w’ibyavuye muri ayo materasi y’indinganire bahinze harimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori, imboga, imbuto n’indabo.

Umushinga LWH umaze gutunganya amaterasi y’indinganire mu Karere ka Rulindo ku buso bwa hegitari 1.050, bateganya gutungaya ubuso busigaye bungana na Hegitari 2.150.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka