Abahinzi bagiye gukoresha ikoranabuhanga “e-voucher” mu kugura no kwishyura ifumbire

Uburyo bushya bw’ikoranabuhanga mu buhinzi buzwi nka “e-voucher” bugiye gukoreshwa n’abahinzi bagura no kwishyura ifumbire mvaruganda. Bukazabafasha kwitabira gukorana n’ibigo by’imari kandi no kubona ifumbire ku gihe kandi byoroshye.

Umuhinzi ushaka gukoresha e-voucher agomba kuba afite telefone ngendanwa, akanafunguza konti mu bigo by’imari bizashyira ubu buryo mu bikorwa ari byo Banki ya Kigali (BK) na Urwego opportunity bank.

Abacuruzi n'aba-gronome b'imirenge basobanurirwa uburyo bwa e-voucher.
Abacuruzi n’aba-gronome b’imirenge basobanurirwa uburyo bwa e-voucher.

Ibi bizatuma abahinzi bakorana na banki babe babasha no gusaba n’inguzanyo zitandukanye bifuza kugira ngo babashe gutera imbere, nk’uko byatangajwe na JacksonMunyaneza, umukozi wa Urwego Opportunity Bank, ubwo yasobanuraga ubu buryo bwa e-voucher kuri uyu wa Gatanu tariki 03/01/2014.
Ubwo yari mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru, yavuze ko banki akorera, izakomeza kubafasha kubona inguzanyo z’ifumbire n’amafaranga akoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi bakishyura ku musaruro kandi ku giciro.

Kuva mu mwaka wa 2012, Leta yahagaritse ibyo gukopa abahinzi ifumbire mvaruganda bakishyura, nyuma ku musaruro ubu basigaye bishyura mbere yo kubona ifumbire, abadafite amafaranga bagasaba inguzanyo yaba muri SACCO cyangwa ahandi.

N’ubwo hari impungenge z’uko ubu buryo budashobora gukoreshwa n’abahinzi bose dore ko bose badatunze terefone kandi n’ubumenyi bwo kohereza ubutumwa batabufite, ariko bemeza ko bufite inyungu.

Habyarimana yagize ati: “Ikigaragara ni uko nta muturage n’umwe uzasigara nk’uko ubushize byajyaga bigenda twakora nkunganire hakagira umuturage usigara (…) uyu mwaka ntibizongera kuba.”

Perezida wa Koperative y’abacuruzi b’ifumbire mvaruganda mu karere nawe yunzemo ati “Iriya voucher icyo izamara izagabanya amafaranga Leta yakoreshaga ku buryo bwa nkunganire, ziriya mpapuro zakoreshwaga hari amafaranga menshi yatakazwaga, imodoka n’abakozi babikoraga buri gihe Leta yahembaga.”

Uburyo bw’ikoranabuhanga bwa e-voucher buzageragezwa mu turere 12 tw’igihugu mbere y’uko bukoreshwa mu gihugu cyose.

Akarere ka Gakenke ni kamwe muri utwo turere, kari mu tuza ku isonga mu gukoresha ifumbire mvaruganda ku gipimo kiri hejuru mu gihugu.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwegerezwa buri kimwe korohereza umuryango nyarwanda mubyo uri gukora , nicyo letaa yu rwANDA ishishikwajwe nacyo, nukuri ndakomeza gishima leta yubumwe bwabanyarwanda , nibyi ri kwerekana ko ishshikajwe no ukubaho neza kwabanyarwanda.

matayo yanditse ku itariki ya: 4-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka