Abahinzi b’imyumbati barasabwa kudahinga imbuto babonye zose

Abahinzi b’imyubati barasabwa kudahinga imbuto babonye yose, ahubwo bakifashisha izo beretswe n’abashinzwe ubuhinzi, nyuma y’aho mu duce tumwe na tumwe tw’u Rwanda hagaragariye indwara yateye mu myumbati ituma yera imyumati iboze.

Ibi byaganiriweho n’abayobozi b’ikigo RAB hamwe n’abayobozi bo mu turere two mu ntara y’Amajyepfo bafite ubuhinzi n’ubworozi mu nshingano zabo, mu nama bagiriye i Huye ku itariki ya 3/10/2014.

Abayobozi bo mu ntara y'amajyepfo bafite ubuhinzi mu nshingano zabo hamwe n'aba RAB bararebera hamwe icyakorwa ku mbuto y'imyumbati.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyepfo bafite ubuhinzi mu nshingano zabo hamwe n’aba RAB bararebera hamwe icyakorwa ku mbuto y’imyumbati.

Nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi bo mu kigo RAB, iyi ndwara iboza imyumbati ngo yagaragaye mu gihugu cya Tanzaniya mu mwaka w’i 1932. Ngo yagaragaye bwa mbere mu Rwanda ahitwa i Shyogwe mu mwaka wa 2010, igaragara mu Bugesera no ku Kamonyi mu w’2012, none muri uyu mwaka wa 2014 yageze henshi mu Rwanda.

Iyi ndwara ngo ntiva mu butaka, ahubwo ikwirakwizwa n’amasazi, ndetse no gutera ingeri z’ibiti biyirwaye. Ikindi ngo igaragarira ku mababi, ku giti ndetse no ku myumbati nyir’izina.

Gervais Gashaka ukuriye porogaramu y’ubuhinzi bw’imyumbati muri RAB, ati “Iyi ndwara igaragarira ku mababi, ku giti ndetse no ku mwumbati weze. Urebye ibibabi biba ari bizima, ntabwo byituna nko ku ndwara y’ububembe, ahubwo hazaho utubara tw’umuhondo weruruka, dukurikira imitsi y’ibibabi.”

Akomeza agira ati “Ku giti cy’umwumbati hazaho amabara yirabura, avanze n’ay’ikigina. Abahinzi babyita ngo ni amagaragamba. Naho ku mwumbati, uwukase usangamo ububore bw’ibara ry’ikigina.”

Icyakora, ngo hari igihe umuntu atabasha kubona ibyo bimenyetso bigaragarira hejuru, akabona indwara ari uko akuye umwumbati.

Ku bw’ibyo, ikigo RAB, gifatanyije n’abashinzwe ubuhinzi mu turere no mu mirenge, ndetse n’abafashamyumvire kimwe n’abajyanama b’ubuhinzi, biyemeje kujya mu giturage, bakareba ahari imirima irimo imyumbati itarandura akaba ari yo ikurwaho imbuto yo guhinga muri iki gihe.

Naho kugira ngo haboneke imbuto zo mu gihembwe cy’ihinga gitaha, ngo hagiye gushyirwaho imirima izatuburirwamo.

Prof. J.Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB, ati “Turimo gushakisha ahantu hose mu gihugu hari imirima itaragerwamo n’uburwayi bwa kabore, ku buryo ari yo tuzaheraho dushyiraho imirima y’ubutubuzi bw’imbuto zitarwaye. Ni yo izavamo imbuto zo mu gihembwe gitaha.”

Hagati aho ariko, ngo n’ubushakashatsi ku kubona imbuto z’imyumbati bwatangiye mu gihe cyashize burarimbanije.

Prof. Mbonigaba ati “Dufite mu rwego rw’ubushakashatsi izindi mbuto eshatu nshya, zateguwe mu buryo bwo kuba zakwihanganira iyo ndwara y’imyumbati. Turatekereza ko mu kwa 11 zizaba zatangiye kugera ku bahinzi.”

Na none, ngo barateganya mu rwego rw’ubushakashatsi gufata mu mbuto zisanzwe zifite umusaruro mwiza, bakazisubiza muri laboratwari, zigatunganywa, ku buryo zongera kugaruka mu butubuzi ari imbuto zidafite uburwayi.

N’ubwo iyi ndwara itava mu butaka, abafite imirima yagaragayemo bagirwa inama yo kuyihingamo ibindi bihingwa nk’ibishyimbo, bakayireka ikisubira, bakazongera kuyihingamo imyumbati ikindi gihe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka