Aba bahinzi bavuga ko ibihumyo bihingwa ku buso buto, ntibisabe amafumbire nk’ibindi bihingwa kandi bigatanga umusaruro uhagije, bigatanga amafaranga ari nako birwanya imirire mibi, nk’uko umuhinzi wabyo Uwamahoro Jeanne abivuga.
Agira ati “Guhinga ibihumyo ntibivina, kuko no munzu yanjye mu cyumba nshobora guteramo imigina 50, kandi yeze havamo amafaranga menshi, kuko ikilo kimwe tukigurishwa amafaranga 1500Frw.”
Uwamahoro Marie Chantal wo mu murenge wa Ruheru we avuga ko mu rugo iwe yari afite umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, baza kumubwira ko amugaburiye ibihumyo ashobora koroherwa.
Uyu mubyeyi yemeza ko umwana we yaje kuva mu mirire mibi, kuko yakurikije inama yahawe. Avuga kandi ko kuva ubwo yasanze abandi muri koperative ihinga ibihumyo, kuko ngo yabonye ari igihingwa cy’ingirakamaro.
Ati “Ibihumyo ni byiza cyane kubijyanye n’imirire, cyane cyane ku bana bato iyo babiriye bagira ubuzima bwiza. Jyewe nari mfite umwana ufite imirire mibi ariko ubu yarakize ni muzima, kandi n’abakuru kubirya ni byiza.”
Ubuyobozi bw’umushinga FAO ufasha aba bahinzi kubagezaho imigina yo guhinga busaba aba bahinzi kubyaza umusaruro ubu buhinzi, kandi bakibuka kuzigama kugirango ejo hazaza bajye babasha kwigurira iyo migina kandi ubuhinzi bwabo bwaguke.
Ousseynou Ndoye umuyobozi wa FAO mu karere k’ibiyaga bigali, ati “Akenshi mu byaro iyo umuntu afite amafaranga 100 ayarya yose. Ariko aba turabigisha ko mu musaruro baona bagomba kwizigamira, kugirango ejo n’ejobundi babe babasha kwirwanaho.”
Kugeza ubu mu mirenge ya Ruheru na Busanze mu karere ka Nyaruguru habarurwa amashyirahamwe 30 y’abagore bahinga ibihumyo.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi ni byiza cyane! none se ni gute umuntu ukeneye guhinga ibihumyo yabona imigina yabyo?