Abadashaka guhinga amasambu yabo bashobora gufatirwa ingamba

Ubuyobozi bw’Uturere dutandukanye bumaze iminsi busaba abaturage bafite amasambu adahinze, kwitabira kuyahinga bo ubwabo cyangwa kuyatira abakeneye kuyahinga, bitakorwa bakaba bayamburwa ku itegeko agatizwa abashobora kuyabyaza umusaruro.

Muri Muhanga, Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline, avuga ko umwaka ushize habarurwaga Hegitari zisaga 91 z’ubutaka budahinze, burimo n’ubwaciweho amaterasi hashowemo amafaranga ya Leta, bikaba biteje impungenge igihe bwakomeza kubaho budahingwa.

Mu myanzuro yo kongera umusaruro w’ubuhinzi muri iki gihembwe cy’ihinga 2024 A, wafashwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga mu nama yabuhuje n’abahinzi, abacuruzi b’imbuto n’amafumbire n’abayobozi ku rwego rw’Umurenge bashinzwe ubuhinzi, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, harimo guhinga ubuso bwose bugaragara mu Karere.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro, mu minsi ishize ubuyobozi bw’Akarere bwatije abaturage ubutaka bwa hegitari zisaga 10, zigenewe kubakwaho Hoteli y’inyenyeri eshanu bwari bumaze igihe budahingwa, ubu bukaba buhinzemo ibijumba, bikaba binateganyijwe ko ahantu hose Leta yahaye abikorera batarahabyaza umusaruro na ho hazatizwa abakeneye kuhahinga, ibyo bikaba bigomba no gukorwa na ba nyiri amasambu adahinze.

Imwe mu mbogamizi zagaragajwe n’inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi mu Karere mu guhinga ubwo buso bwose budahingwa, ni uko ahanini bwihariwe n’abaturage badashingiye imibereho kuri bwo, abanyantege nke badafite ubushobozi bwo kubuhinga, no kuba hari abatiyumvisha akamaro ko guhinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline, avuga ko igiteye impungenge cyane ari uko ubwo butaka bunabarurwamo bumwe mu buciyeho amaterasi ndinganire, yaciwe hashowemo amafaranga ya Leta, kandi yakabaye yarakoreshejwe ibindi.

Kayitare avuga ko kuba abantu badahinga amasambu yabo bigabanya umusaruo w’ubuhinzi uba witezwe, kuko ubutaka buhingwa bubarirwamo n’ubwo buba butatanze umusaruro ariko ko bitazakomeza kwihanganirwa.

Agira ati “Twasanze abadahinga amasambu yabo ari ababufite muri Muhanga ariko batahatuye, turabasaba ko babuhinga cyangwa bakabwatira ababwifuza, bitakorwa tukabikora ku itegeko ariko ubutaka bugahingwa kuko dushaka kongera ibyo kurya”.

Kayitare avuga ko ahihutirwa cyane ari aho Leta yashoye amafaranga icira abaturage amaterasi ndinganire ku misozi, kuko byaba ari ugukabya abantu bakomeje kurebera abadashaka kujyana na gahunda za Leta.

Itegeko ry’imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka riteganya ko ubutaka budahingwa bwamburwa nyirabwo bugatizwa undi iyo atabubyaza umusaruro, ariko nyirabwo yazakenera kubukoresha akongera akabuhanwa nta kibazo.

Mu yindi myanzuro yafatiwe mu nama y’ubuhinzi harimo kuvugurura urutoki, ahagaragajwe ko ikijyanye n’imbuto y’insina gihabwa urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuhinzi ku Karere (RAB).

Urwo rwego ngo rwatangiye gushaka abahinzi bahinga neza urutoki bagashyirwa ku rutonde rw’abatubuzi, ku buryo babasha gusabirwa ibyangombwa byo kuba abatubuzi bikaba byabafasha gutanga imbuto y’insina.

Hafashwe kandi umwanzuro wo kugenzura uko ifumbire itangwa n’ijya mu butaka kuko bishoboka ko ngo itangwa n’ikoreshwa byaba bitangana, bikaba byatuma nanone umusaruro ugabanuka.

Hanasabwe ko abaturage bishyuye ishwagara bakwiye kuyibona vuba, kuko ari ubushake bwiza bagize nyuma y’uko bayihawe kuri nkunganire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka