Yatejwe imbere no gutubura imbuto z’insina

Maniragaba Jean Pierre, utuye mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera afasha abaturage kubona imbuto z’insina kuko afite uburyo bwo kuzitubura.

Umuhinzi w’urutoki Maniragaba Jean Pierre mu mwaka wa 2002 ni bwo yatangiye ubuhinzi bw’urutoki, yari asanzwe akora akazi k’ubufundi, aza gusanga ngo katamuteza imbere ahitamo gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

Abo yoroje insina zatangiye kubyara umusaruro
Abo yoroje insina zatangiye kubyara umusaruro

Agira ati“ Kubera ikibazo cy’imbuto naje kujya ntubura imbuto z’insina, ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kimpa amahugura ku buryo bukoreshwa mu gutubura imyaka nibwo nahise mbitangira ubwo”.

Maniragaba avuga ko mu mwaka atubura imibyare y’insina ibihumbi bitanu, ni igikowa akora inshuro imwe akavuga ko yungukamo amafaranga angana na Miliyoni imwe n’igice, yiyongera kuyo avana mu rutoki n’indi mirimo.

Ati “Ibyo bikorwa, nk’ubu noroye inka ebyiri za kijyambere, mfite biogas mu rugo iwanjye. Mu myaka itanu ishize nari umukene wo mu cyiciro cy’abatishoboye ariko kubera ibikorwa byo gutubura insina, ubu niteje imbere kuko sinkiri umukene bitewe n’amafaranga ninjiza”.

Nkurunziza Charles ni umuturage Maniragaba yafashije guhinga insina za kijyambere avuga ko bamwigiyeho byinshi.

Ati “ Kubona imbuto aha byari bitugoye, ariko ubu dusigaye tuzikura hafi kuburyo ushatse guhinga urutoki bitamugora. Ikindi kandi abasha no kutwereka uburyo bugezweho bwo guhinga insina kuko we yabashije kubihugurirwa”.

Si uwo gusa kuko n’uwitwa Sekamana Damas nawe avuga ko ubu asigaye ari umuhinzi w’urutoki ukomeye kandi byose akaba abikesha Maniragaba kandi bikaba bikomeje kugenda neza.

Maniragaba umubyare umwe w’insina awugurisha amafaranga Magana atanu, kuva mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi kwa buri mwaka nibwo agurisha imibyare kubashaka kuyigura. Ni n’umufashamyumvire mu buhinzi bw’urutoki mu murenge wa Mwogo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yego rwose, ibi bibere nabandi ikitegererezo, kuko urebye ibi bisaba umwete n’umurava, ubundi tukihaza nka banyarwanda.courage jean pierre.

Mahoro Peace yanditse ku itariki ya: 1-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka