Yasanze imbuto y’amashu yo muri Koreya yakungukira Abanyarwanda kurusha isanzwe

Umushakashatsi akaba n’umwarimu mu ishuri rikuru ISAE Busogo ukomoka mu gihugu cya Koreya y’Epfo yakoze ubushakashatsi asanga imbuto y’amashu y’iwabo ishobora kungukira Abanyarwanda kurusha isanzwe ihingwa ino.

Dr Ki Yull Yu yafashe imbuto yavanye iwabo arayitera, anatera iyo mu Rwanda, yirinda kugira imiti akoresha ndetse n’amafumbire, asanga iyo muri Koreya yarabashije gutanga umusaruro ku kigero cya 90% by’ibyo yari yiteze mu gihe iyo mu Rwanda itarengeje 10%.

Iyo hadakoreshejwe amafumbire n'imiti, imbuto yo mu Rwanda yera gake kurusha iyo muri Koreya (iburyo).
Iyo hadakoreshejwe amafumbire n’imiti, imbuto yo mu Rwanda yera gake kurusha iyo muri Koreya (iburyo).

Ati: “Mu bushakashatsi nabonye ko Abanyarwanda bahinze imbuto y’amashu ihingwa muri Koreya, batanga amafaranga make kugirango babone umusaruro ungana n’uwo babona bakoresheje amafumbire atandukanye ndetse n’imiti yica udukoko”.

Uyu mushakashatsi ukomeje ibikorwa bye mu mirima y’ishuri rikuru ISAE Busogo, avuga ko ari gukora ubushakashatsi ku bindi bihingwa nk’ibitunguru, aho ibyo muri Koreya byishimira cyane ubutaka bwo mu Rwanda, kandi bikaba binini cyane.

Dr Ki uri gukora ubushakashatsi.
Dr Ki uri gukora ubushakashatsi.

Akora kandi ubushakatsi ku mboga, aho izo muri Koreya zigaragaza ko nazo zishobora kwishimira ubutaka bw’iwacu, cyakora ku birayi bahinga mu gihugu akomokamo, yasanze nta nyungu nini byagezaho Abanyarwanda kuko bo bacamo ikirayi kabiri bakagiteramo bibiri, bigasaba ibikoresho byinshi kugirango iki gikorwa kibashe gutungana.

Uyu mushakatsi, asaba abashinzwe ubuhinzi mu Rwanda kugeza ku Banyarwanda imbuto zitandukanye, cyane ko byagaragaye ko hari imbuto nziza kurusha izihingwa muri iki gihe, zageza ku Banyarwanda umusaruro munini ndetse udasaba byinshi ngo uze uhagije kandi ari mwiza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ok mutugire inama niyihe mbito nziza wahinga kumashu

Benoit yanditse ku itariki ya: 9-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka