Urutoki rwe ngo ruzajya rumwinjiriza ibihumbi 500 ku kwezi

Umuhinzi w’intangarugero Mugemana Venuste avuga ko urutoki rwe rugiye kujya rumwinjiriza nibura ibihumbi 500 buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Uwo mugabo wo mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, amaze imyaka isaga ibiri ahinga insina za Fiya, akaba atangaza ko zimuha umusaruro ugaragara ku buryo yumva nta kandi kazi yakora cyane ko abifatanya n’ubworozi bw’inka.

Mugemana arateganya kujya yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi akuye mu buhinzi bw'urutoki.
Mugemana arateganya kujya yinjiza ibihumbi 500 buri kwezi akuye mu buhinzi bw’urutoki.

Ubu bwoko bw’insina ngo bwera vuba ari na yo mpamvu kububarira inyungu byoroshye nk’uko Mugemana abitangaza.

Agira ati "Nyuma y’amezi 12 gusa maze kuzitera natangiye gutema ibitoki noneho kubera ko ziba zabyaye abana nagendaga nsarura buri kwezi ku buryo ubu mu kwezi ninjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100 ".

Akomeza avuga ko kuri ubu ahinga ku buso bukabakaba hegitari imwe ariko ngo akaba afite gahunda yo kongera aho guhinga kuko amaze kubona ko bimwinjiriza amafaranga atari make cyane ko igitoki kimwe ngo kitajya munsi y’amafaranga ibihumbi umunani.

Mugemana wahoze ari umumotari, ubu ngo amafaranga avana mu rutoki ni yo yishyurira amashuri abana, mituweri ndetse ngo yamufashije kubaka inzu iciriritse abamo akaba anateganya umusaruro utubutse mu gihe kiri imbere.

Mugemana asanzwe ari n'umworozi wa kijyambera bigatuma abona ifumbire.
Mugemana asanzwe ari n’umworozi wa kijyambera bigatuma abona ifumbire.

Akomeza agira ati "Nimara kwagura ubutaka mpingaho cyane ko ndebera kuri aha nahinze mbere, ndabona nzajya ninjiza amafaranga ibihumbi 500 ku kwezi narangije gukuramo ayo mpemba abakozi n’urutoki rwanjye rusasiye".

Ubu ngo agiye kwegera amabanki bamuhe inguzanyo yagure umushinga we ndetse anagure imodoka izajya imufasha mu kazi ke.

Abakozi be bahoraho, Ntibaziganya Callixte na Mukundabantu Emmanuel bavuga ko amafaranga abahemba hari icyo yabagejejeho kuko umwe ngo yaguzemo ingurube undi umaze igihe kinini ngo yiguriye inka y’ibihumbi 100 ikaba iri hafi kubyara.

Umuturanyi wa Mugemana, Mukayiranga Jacqueline, ugifite urutoki rwa gakondo we avuga ko ntacyo rukimaze kuko rutacyera.

Agira ati "Twahingaga injagi, poyo n’indaya none nta musaruro zigitanga ku buryo tugiye kuzirimbura tugatera insina zigezweho zaduteza imbere nk’uko abandi bagenda bavugurura".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka