Umushoramari SINA Gérard ukorera mu Murenge wa Bushoki hazwi ku izina rya Nyirangarama; muri byinshi akora nka rwiyemezamirimo anahinga imbuto za pomme akazihinga ku musozi wa Tare.
Agira ati “Impamvu mu byo mpinga nashyizemo na pomme ni uko ari urubuto ruhenda kandi rukundwa n’abantu benshi kubera akamaro rufitiye umubiri wacu, ibyo byatumye ntekereza guhinga urwo rubuto maze ntangira ari nk’igerageza.
Naje gusanga rero Pomme ziberanye n’ubutaka nzihingaho zikahishimira, ndetse na climat yacu ni nziza kurizo bituma niyemeza gukomeza kuzihinga kandi nkongera ubuso nazihingagaho kuko zitanga umusaruro mwiza.”
Ku nshuro ya mbere avuga ko ziteze neza kubera ikirere kitabaye kiza, ariko ibyo ntibyanciye intege; ibanga akoresha ngo abashe kweza cyane abone umusaruro mwinshi kandi mwiza w’izo mbuto.
Avuga ko yakomeje kuzihinga agafumbira anashyiraho abakozi bazitaho kandi bize iby’ubuhinzi nawe akazikurikiranira hafi umunsi ku wundi.
Umusaruro wa pomme SINA Gérard abona avuga ko utarabasha guhaza amasoko, bityo akaba ateganya kwagura ubuhinzi bwe maze agahinga pomme nyinshi ku buryo azagera igihe akazajya azikoramo umutobe ukunzwe na benshi.
SINA Gérard kandi arashishikariza abandi baturage bo mu Karere ka Rulindo guhinga urubuto rwa pomme kuko rwazamura ubukungu bwabo, kandi bakabona isoko ryazo bitabagoye, kuko nawe yajya azibagurira agakoramo umutobe cyangwa se akazicuruza muri Alimentation ye.
avuga ko mu buzima bwe ahora ashakisha kandi atekereza icyo yakora kugirango ave ku rwego agezeho atere indi ntambwe ijya imbere.
Urubuto rwa pomme ni rumwe mu mbuto ziryoha kandi zihenda kuko ku isoko ryo mu Rwanda kuko akenshi rucuruzwa rwaranguwe hanze y’igihugu, ku buryo rugera ku isoko rugurishwa hagati ya 200Frw na 300Frw bitewe n’umwero w’urwo rubuto uko uhagaze.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
inama nagira SINA nuko yagombye kumenya ko pomme zidakunda ubushyuhe ninayo mpamvu yagize ibibazo agita ngira . Akarere ka Rulindo nyirangarama burya haba ubushyuhe buringaniye. pomme zishobora kwera mukarere ka musanze, nyabihu na Burera . SINA azagerageze aho mvuze kandi afite ubushobozi maze murebe ko muminsi mike abanyamahanga batazaza kutwigiraho ubumenyi.
batera ingeri nkuko batera imyumbati!
ariko ziragora cyane.zikera n’ahantu hakonja
ingemwe imbutoza pomme ziboneka zite? hehe? zerera igihe kingana iki?
Tubarize niba ingemwe zarwo yazitubonera! wariwakoze kutumenyera ko azihinga kuko byaribizwi ko MU Rwanda itahaba, wibagiwe kumutubariza aho ingemwe azikura cg niba uwazikenera yazimubonera!